Ambasaderi Ernest Rwamucyo yashyikirije Perezida Isaias Afwerki wa Eritrea,impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu kiri mu ihembe rya Afurika.
Uyu muhango wabaye ku wa 4 Ukuboza 2025 mu Biro bya Perezida wa Eritrea biherereye mu Murwa Mukuru i Asmara.
Ambasade y’u Rwanda muri Eritrea ifite icyicaro muri Kenya, yatangaje ko mu gihe yatangaga izi mpapuro, Ambasaderi Rwamucyo yashimangiye ubushake bwa Leta y’u Rwanda bwo gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Eritrea ku nyungu z’ibihugu byombi.
Iti ” Yashimangiye umubano w’amateka hagati y’u Rwanda na Eritrea, yizeza ko azakomeza kuwagura mu nyungu z’ibihugu byombi.”
Perezida Afwerki nawe yashimiye Ambasaderi Rwamucyo, amwizeza ubufatanye mu gihe azamara mu nshingano ze.
Eritrea, ni igihugu gherereye mu ihembe rya Afurika ku nyanja Itukura, kikaba gikikijwe na Sudani, Ethiopia na Djibouti.
Ni igihugu cyamaze imyaka myinshi mu ntambara ahanini iyo kwitandukanya na Ethiopia.
Abaturage barenga miliyoni eshashatu bagituye nta wundi bazi nka Perezida, uretse Isaias Afwerki ukiyoboye kuva mu 1993 kibona ubwigenge buvuye kuri Ethiopia.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
