Umunyamabanga wa Leta muri America, Marco Rubio yanditse ubutumwa ashinja u Rwanda kurenga ku masezerano yasinyiwe i Washinton DC.
Nyuma yahoo inyeshyamba za AFC/M23 zifatiye umujyi wa Uvira muri uku kwezi k’Ukuboza, amagambo yikorwa u Rwanda yagaragaye mu Nama idasanzwe y’akana ka UN gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, aho ibihugu bikomeye byikomye u Rwanda birushinja gufasha AFC/M23.
Kuri X yahoze ari Twitter, Umunyamabanga wa Leta muri America, Marco Rubio yanditse ati “Ibikorwa by’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo, ni ukurenga kwereyu ku masezerano ya Washington yasinywe na Perezida Donald Trump, Leta zunze ubumwe za America zizafata imyanzuro kugira ngo ibyo Perezida yasezeranyije bigerweho.”
Amagambo ya Marco Rubio akurikiye ay’uhagarariye America mu muryango w’Abibumbye, Mike Waltz ku wa Gatanu tariki 12 Ukuboza, 2025 yabwiye inteko ko ubutegetsi bwa Trump buzafata imyanzuro ku “bangiza” amasezerano.
Waltz yavuze ko America ihangayikishijwe cyane, ndetse ibabajwe n’imirwano mishya, yubuwe na AFC/M23.
Yashinje u Rwanda kuganisha akarere mu ntambara ati “U Rwanda ruraganisha akarere mu mutekano muke n’intambara.”
Waltz yakomeje agira ati “Tuzakoresha uburyo dufite mu guhana abangiza amahoro.”
Perezida Paul Kagame aherutse kubwira abitabiriye umuhango wo kurahiza abayobozi baherutse gushyirwa mu myianya itandukanye, ko u Rwanda rwasinye amasezerano y’I Washington rufite ubushake bwo kuyubahiriza.
Yagize ati “U Rwanda rwasinye amasezrano rubishaka, rubyemera kandi ruzanakurikiza ibyo rusabwa kugira ngo ayo masezerano bigenze neza n’abandi bagakora ibyo basabwa bakubahiriza inshingano zabo bibe byatugeza ku mahoro.”
Perezida Kagame yakomeje agira ati “Hejuru ya byose turashaka amahoro, turifuza amahoro, tuzayaharanira, kandi ushaka amahoro yitegura n’ibindi bitari amahoro, ibitari amahoro iyo byaje wabigenza ute, ushyiraho uburyo wahangana na byo kugera igihe amahoro azabonekera.”
Ashimangira ibyo, Perezida Kagame yamaganye amahanga ashaka kwikoreza ibibazo byose u Rwanda, anavuga ko imirwano yo gufata Uvira, yatangiye mber ekandi itewe na Congo.
Yagize ati “Ariko buri muntu wese afite umugabane we w’ibibazo agomba gusubiza. Ari Congo ifite umugabane w’ibibazo igomba gusubiza, ari u Burundi bufite umugabe wabo bagomba, gusubiza natwe ubwacu tuzajye tubazwa umugabane w’ibibazo byacu tugomba gusubiza ntitukajye tubazwa umugabane w’aby’abandi, ibyo bagomba gusubiza.”

UMUSEKE.RW
