Amerika: Holi Worship Music yatumiye James na Daniella mu gitaramo gikomeye

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Holi Worship Music yatumiye James na Daniella

James na Daniella Rugarama bategerejwe mu gitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza ‘Endless Worship Concert’, cyateguwe n’itsinda ry’abaramyi ba Holi Worship Music ku bufatanye na Hope of Life International Church.

Iki gitaramo kizaba tariki ya 14 Ukuboza 2025, muri Arizona, Phoenix, 1915 W Thunderbird Rd, guhera saa kenda z’umugoroba.

Abaramyi James na Daniella bamaze hafi umwaka bimukiye muri Amerika aho bakomeje ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana mu bitaramo bitandukanye, bagenda bavugamo ubutumwa.

Umuyobozi wa Holi Worship Music, Nzamu Fidele, yavuze ko igikundiro aba baramyi bafite aricyo cyabasunikiye kubatumira, nabo babyakirana yombi.

Yavuze ko intego nyamukuru y’igitaramo cya Endless Worship ari ukuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, kuko ari wo muhamagaro wabo nk’abaramyi.

Yongeyeho ko uzaba ari n’umwanya mwiza wo gufata amashusho y’indirimbo nshya iri tsinda ryitegura gushyira ahabona.

Holi Worship Music yatangiye ari korali ariko uko umuziki wagiye utera imbere ndetse hakabaho no kwaguka yaje guhiduka itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ry’itorero mu 2017.

Iri tsinda ribarizwamo abaramyi b’abahanga barimo na Kadogo wamamaye muri Healing Worship Team.

Nzamu avuga ko iki gitaramo cyiswe Endless Worship ari icya kabiri cyagutse Holi Worship Music igiye gukora, ariko gifite umwihariko wo kuba kirimo abandi batumirwa bazafatanya kuramya no guhimbaza Imana.

Kwitabira iki gitaramo kizaberamo ibihe bidasanzwe bisaba kwishyura $30 ku muntu umwe, mu gihe couple izishyura $50.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *