Juan Orlando Hernández wabaye Perezida wa Honduras nyuma agafungwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika azira gucuruza ibiyobyabwenge, yarekuwe n’icyo Gihugu ahawe imbabazi na Perezida Donald Trump.
Yarekuwe ku wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025, ava muri Gereza ya USP Hazelton iherereye mu Burengerazuba bwa Leta ya Virginia.
Abinyujije ku rubuga rwe Truth Social, ku wa 28 Ugushyingo 2025, nibwo Perezida Dobaks Trump yari yavuze ko azaha imbabazi zuzuye Perezida Hernández, kuko hari abo yubaha bambwiye ko yakorewe iyicarubozo ndetse n’akarengane gakabije.
Ana Garcia, Umugore wa Hernández wayoboye Honduras kuva mu 2014 kugeza mu 2022, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko bashimira Perezida Trump watumye umugabo we abohorwa.
Muri 2024 nibwo Hernandez yahamijwe n’urukiko rwo muri Amerika ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge, akatirwa igifungo cy’imyaka 45, n’ihazabu ya miliyoni umunani z’amadolari.
Yashinjwaga guha inzira toni zirenga 400 z’ibiyobyabwenge bya cocaine, byanyuzwaga muri Honduras bijya muri Amerika ndetse n’imbunda.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
