Umukinnyi ukomoka i Burundi, Amissi Cédric uherutse guhanwa na Kiyovu Sports agahita yigira iwabo, ashobora gutandukana na yo mbere yo gusoza imikino ibanza ya Shampiyona.
Tariki ya 26 Ugushyingo 2025, ni bwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buyobowe na Nkurunziza David, bwandikiye Amissi Cédric bumumenyesha ko iyi kipe yamuhagaritse imikino ibiri kubera imyitwarire mibi yari amaze iminsi agaragaza.
Uretse kumuhagarika, uyu mukinnyi yahise anamburwa igitambaro cy’ubukapiteni. Ibi byaje nyuma y’imikino ibiri [Uwa Gasogi United n’uwa Al-Merrikh, ubwo yakuragamo igitambaro cy’ubukapiteni akagikubita hasi agaragaza ko atishimiye gusimbuzwa.
Ubwo yamaraga guhabwa ibaruwa imumenyesha ibihano yafatiwe, yafashe umwanzuro wo gusaba imbabazi ubwo yabinyuzaga ku rukuta rwe rwa Instagram. Icyo gihe yagaragaje ko yicuza kuri iyo myitwarire yagaragaje ariko yizeza abakunzi ba ruhago mu Rwanda ko yicuza.
Nyuma yo gusoza ibihano yari yarafatiwe ariko ntakore imyitozo kandi biri mu byo yari yamenyeshejwe mu ibaruwa, ubuyobozi bwamwandikiye bumusaba ibisobanuro ariko Amissi ahitamo guhita ajya iwabo, i Burundi ndetse kugeza magingo aya ntaragaruka mu kazi ka Kiyovu Sports.
Ubuyobozi bw’iyi kipe yo ku Mumena, amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko bumaze kumwandikira inshuro ebyiri bumusaba kugaruka mu kazi no gutanga ibisobanuro by’impamvu atari mu kazi ariko ntasubize.
Amakuru avuga ko amasezerano uyu mukinnyi afitanye na Kiyovu Sports, yahawe Umunyamategeko w’Urucaca kugira ngo ayasesengure harebwe ingingo zirengera ikipe mbere y’uko hafatwa umwanzuro gutandukana.
Umwe mu bari hafi ya Kiyovu Sports, yemereye UMUSEKE ko gutandukana n’uyu mukinnyi bishoboka bitewe n’uko amaze iminsi yitwara.
Yagize ati “Abanyametegeko ba Kiyovu Sports bahawe amasezerano ye [Amissi] ngo bayasesengure hanyuma habe hafatwa umwanzuro wo gutandukana.”
Cédric yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu mwaka ushize w’imikino ariko kubera ko Kiyovu yari yarafatiwe ibihano na FIFA byo kutandikisha abakinnyi bashya, bituma atayikinira none byabaye ngombwa ko uyu mwaka aza gukinira muri ayo masezerano.
Mbere yo kugaruka muri iyi kipe uyu mwaka, Amissi yabanje gukora imyitozo muri Rayon Sports aho bivugwa ko yifuzaga kuba ari ho yakina ariko mu Nzove bamubwira ko batishimiye urwego ariho.

