Ikipe y’Ingabo yanganyije na Gorilla FC 0-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’Umupira w’Amaguru, uba uwa Gatanu iyi kipe inganyije kuva umwaka wa 2025 watangira.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza 2025, hakomeje imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’Umupira w’Amaguru, Rwanda Premier League, mu bagabo. Uwari uhanzwe, ni uwabereye kuri Kigali Pelé Stadium, wahuje APR FC na Gorilla FC.
Ikipe y’Ingabo ibitse igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize, yahabwaga amahirwe yo kuwutsinda, ahanini bishingiye ku izina rinini rya yo n’ubwo mu kibuga abantu babonye ibihabanye n’ibyo bari biteze.
Ni umukino wakomereye cyane umutoza, Abderrahim Taleb, nyamara abakinnyi be bose uretse abari mu Gikombe cya Afurika, yabifashishije. Abo atari afite, ni Denis Omedi na Ronald Ssekiganda bari kumwe na Uganda Cranes muri Maroc.
Abakinnyi be beza bose bakina mu gice cy’ubusatirizi ahazwi nko kuri nimero icyenda, William Togui, Mamadou Sy na Djibril Quattara, yari yababanje mu kibuga ariko abasimbuza nta n’umwe ubonye inshundura.
Iminota 45 y’igice cya Mbere cy’uyu mukino, cyarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi ndetse bamwe bibazaga ko mu cya Kabiri hari ikiza guhinduka, ariko si ko byagenze.
Nyuma yo gukomeza kubura igitego no mu gice cya Kabiri, APR FC yakoze impinduka z’abakinnyi batatu baviriye mu kibuga rimwe. Abarimo Mamadou Sy, William Togui na Djibril Quattara, baviriyemo rimwe basimburwa na Iraguha Hadji, Mugisha Gilbert na Memel Dao.
Ni impinduka byari byitezwe ko zizana impinduka mu kibuga ariko icyizere cyakomeje kuraza amasinde. Ku ruhande rwa Gorilla FC yabaye nziza muri uyu mukino, na bo bagiye bakora impinduka mu gice cya Kabiri, bakuramo Nshimiyimana Kazungu Céléstin wasimbuwe na Irakoze Darcy.
Iminota 90, yaje kurangira amakipe yombi anganyije 0-0, uba umukino wa Gatanu ikipe y’Ingabo inganyije uyu mwaka. Amakipe bamaze kunganya uyu mwaka, arimo Kiyovu Sports 0-0, AS Kigali 1-1, Rutsiro FC 1-1, Gorilla FC 0-0 na Police FC 0-0.
APR FC kandi yatsinzwe na Musanze FC ibitego 3-2 mu gihe yo imaze gutsinda imikino itanu irimo uwa Marines FC 2-1, Etincelles FC 2-1, Rayon Sports 3-0, Mukura VS 1-0 na Gicumbi FC 2-1.
Kunganya uyu mukino, byatumye iyi kipe y’Ingabo igira amanota 20 igumana umwanya wa Kabiri mu mikino 11 ya shampiyona imaze gukina. Gorilla FC yo yujuje amanota 15, ifata umwanya wa 12.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Ukuboza 2025, hateganyijwe indi mikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona. Marines FC irakira Kiyovu Sports, Bugesera FC iraza kuba yakiriye Rayon Sports mu gihe Mukura VS iza kuba yakiriye Gicumbi FC. Ni imikino yose iza gukinwa Saa Cyenda z’amanywa.
Hari kandi umukino w’ikirarane uza guhuza A-Merrikh SC n’Amagaju FC Saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro kuri Kigali Pelé Stadium.


UMUSEKE.RW
