AU yasabye abahanganye muri Congo kuyoboka ibiganiro

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Mahmoud Ali Youssouf, Perezida wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe

Perezida wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe, yasohoye itangazo asaba impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa Congo gusubiza inkota mu rwubati, zikayoboka ibiganiro.

Mahmoud Ali Youssouf, Perezida wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe, asohoye itangazo nyuma y’uko Akarere k’Ibiyaga Bigari kongeye kuvugwamo imirwano muri Kivu y’Amajyepfo aho inyeshyamba zafashe umujyi wa Uvira, ndetse ibisasu bimwebikaraswa mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi ubwo imirwano yari injyanamuntu.

Uyu muyobozi avuga koababajwe cyane n’ibikorwa bibi byakorewe abasivile, bikaba bitandukanye n’inzira y’amahoro yari yatangiwe ya Doha hagati y’intumwa za AFC/M23 n’iza leta ya Congo, ndetse n’amasezerano ya Washington D.C yasinywe na ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Felix-Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa.

Yasabye impande zishyamiranye kwifata mu by’imirwano, zigashyira imbere igisubizo kivuye mu biganiro bya politiki.

Mahmoud Ali Youssouf, avuga ko yifatanyije n’abaturage b’abasivile bagizweho ingaruka n’izi ntambara nshya, baba abo muri Congo n’abo mu Burundi.

Itangazo rivuga ko Africa yunze Ubumwe, AU, ihagaze ku kuba kubahiriza ubusugire bwa buri Leta mu Karere k’Ibiyaga Bigari ari byo byazana amahoro arambye.

Yavuze ko yamagana uburyo bwose bwo gushyiraho ubutegetsi mu bice bigenzurwa na AFC/M23 bubangikanye n’ubwa leta ya Congo.

Itangazo rivuga ko Mahmoud Ali Youssouf, yasabye ibihugu kubahiriza ibiri mu masezerano ya Addis Ababa, no kubahiriza amasezerano yo kudaterana yasinywe na za Minisiteri z’ingabo mu bihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (International Conference on the Great Lakes Region, ICGLR).

Mahmoud Ali Youssouf, avuga ko Africa yunze Ubumwe yiteguye gukorana n’ibihugu by’Akarere, bikaganira uko ikibazo cy’umutekano muke mu Biyaga Bigari cyarangira burundu.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi