Muhanga: Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye Umunyamategeko ushinjwa gusambanya umwana w’umukobwa, igifungo cy’imyaka 15.
Isomwa ry’urubanza ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu Kabiri taliki ya 30/12/2025.
Urukiko rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro. Rwemeje ko ikirego cy’indishyi cy’uwakorewe icyaha gifite ishingiro.
Rwemeje kandi ko Me Kanani Boniface ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana. Urukiko rwemeje ko Mizero Violette ahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo gusambanya umwana.
Icyemezo cy’urukiko kivuga ko ruhanishije Me Kanani Boniface igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15), ruhanishije kandi Mizero Violette igifungo cy’imyaka itanu (5).
Urukiko rwahise rutegeka Me Kanani Boniface guha uwo yakoreye icyaha indishyi zingana na miliyoni imwe (1.000.000Frws).
Mu iburanisha ry’ubushize Me Kanani Boniface yaburanye ahakana icyaha aregwa.
Impaka zitoroshye zasize urubanza rwa Avoka ukekwaho gusambanya umwana rugiye mu muhezo
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
