Ba rwiyemezamirimo muri Afurika bahawe amafaranga yo kwagura ibyo bakora 

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Irushanwa Africa’s Business Heroes (ABH), ryabaga ku nshuro ya karindwi

Ba rwiyemezamirimo 10 beza muri Afurika bageze mu cyiciro cya nyuma cy’Irushanwa Africa’s Business Heroes (ABH), bahawe amafaranga yo kwagura ibyo bakora.

Ni mu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2025 muri Kigali Convention Center mu gusoza iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya karindwi.

Iri rushanwa ryatangijwe na Jack Ma Foundation na Alibaba Philanthropy byo mu Bushinwa, muri gahunda ya Alibaba igamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo b’Abanyafurika no kwihutisha ihangwa ry’imirimo.

Muri uyu mwaka abarenga ibihumbi 32 batanze imishinga yabo, hatoranywamo 10 myiza.

Umunya-Tanzania Diana Orembe washinze akaba anayobora Ikigo NovFeed gikora ibiribwa by’amatungo by’umwihariko amafi, niwe wabaye uwa mbere.

Diana Orembe yavuze ko yiyemeje gukusanya imyanda ituruka mu ngo ndetse n’amasoko akayitunganya ikavamo ibiryo by’amafi, mu rwego rwo kugabanya ibiryo by’amafi bitumizwa hanze, kugabanya ibiryo byangirika no kugabanya ikoreshwa ry’ifumbire mva ruganda.

Ati “Ndashima Jack Ma ndetse n’abo bakorana kuba barahisemo umugabane wa Afurika no guteza imbere abashoramari bo ku mugabane wa Afurika. Aya mafaranga tuzayakoresha mu kongera umubare w’abo duha akazi no gutangiza ahandi hantu dukorera ibiryo by’amafi.”

Orembe yahembwe $300,000 mu gihe Abraham Mbuthia wo muri Kenya washinze Uzapoint Technologies itanga serivisi z’ikoranabuhanga yabaye uwa kabiri ahabwa $250,000.

Umunya Afurika y’Epfo Adriaan Kruger ufite Ikigo gitanga serivisi z’Ubuvuzi bushingiye ku bushakashatsi, NuvoteQ, yagenewe $150,000, nk’uwabaye uwa gatatu.

Uretse aba baje mu myanya itatu ya mbere, indi mishinga 7 yageze ku ijonjora rya nyuna yose yahawe ibihumbi 100$, aha niho Umunyarwanda, Diane Mukasahaha ufite uruganda DIKAM rukora imyenda cyane cyane impuzankano, yaherewemo ayo mafaranga, nk’umwe mu bageze ku ijonjora rya nyuma.

Umunya-Tanzania Diana Orembe ni we wabaye uwa mbere
Batatu ba mbere bahabwa amafaranga menshi
Irushanwa Africa’s Business Heroes (ABH), ryabaga ku nshuro ya karindwi
Yisangize abandi