Bamwe babaye Abayobozi! Isango Star yabaye umubyeyi wa benshi

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’imyaka 15 ishinzwe nk’Ikigo kigenga cy’Itangazamakuru, Ikigo cya Isango Star kirimo Radio na Televiziyo, cyazamuye abanyamakuru benshi mu bafite izina muri uyu mwuga mu Rwanda, harimo n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Isheja Butera Sandrine.

Mu mupira w’amaguru, bakunda gukoresha ijambo ryitwa ‘Irerero’, bashaka kugaragaza ko amavu n’amavuko y’aho umukinnyi aba yarahereye urugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru.

Zimwe mu ngero zihita zumvikana mu matwi ya benshi iyo havuzwe amarerero y’umupira w’amaguru mu Rwanda, irya Kiyovu Sports ryo ku Mumena, ryaciyemo bamwe mu Banyarwanda basanzwe barimo nka Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’, Nizeyimana Djuma, Omborenga Fitina, Nshimiyimana Yunussu n’abandi benshi bavukiye mu gice cyo ku Mumena.

Uretse mu bice bya Nyamirambo ariko, nko mu gice cya Gikondo, havugwa Irerero ry’Imbarabuturo ahazwi nko kwa ‘Santos.’ Abakuru barizi neza, bahamya ko haciye abakinnyi bakomeye muri ruhago y’u Rwanda, barimo abitwa ba Kipepe, Muhire Kevin n’abandi.

Iyo bigeze mu mwuga w’Itangazamakuru, Irerero ryakoze amazina ya benshi, Isango Star ihita iza nk’umubyeyi wa benshi mu bamaze gukora amazina manini muri uyu mwuga mu Rwanda.

Muri benshi baciye mu maboko ya nyakwigendera, Jean Lambert Gatare, Mugabo Justin [washinze Isango Star] na Mugabo Agatesi Létitia uzwi nka Mama Jules, UMUSEKE wagerageje gushaka amazina ya bamwe mu bamaze gukora amazina ariko baciye muri iryo rerero.

Igitsina gore cy’abahaciye:

Isheja Butera Sandrine: Yahakoze ubwo yari avuye i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda no kuri Radio Salus. Icyo gihe yakoraga mu gice cy’imyadagaduro. Nyuma yo guca kuri Kiss FM, ubu ni Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBA.

Michelle Iradukunda: Mu 2013 ni bwo yinjiye muri Isango Star aho nawe yakoraga mu gice cy’imyidagaduro, aza kuhava yerekeza muri RBA ari na ho akiri uyu munsi. Ni Umuyobozi wa Magic FM [ishami rya Radio Rwanda ryibanda ku myidagaduro]. Uretse aho kandi, ni umwe mu bakora ikiganiro cyitwa ‘Ishya’ gica ku Muyoboro wa YouTube.

Aissa Cyiza: Mu 2012 ubwo yinjiraga mu mwuga w’Itangazamakuru, Aissa yahise atangirira mu Isango Star, aho yakoze imyaka itatu ndetse izina rye rikahamenyekanira bitwe n’uburyo iki Kigo gisanzwe gikunzwe kandi cyumvwa na benshi.

Nyuma yo kuhava, Cyiza yahise yerekeza muri Royal FM ari na ho akiri kugeza magingo aya. Kuri ubu yabaye Umuyobozi Mukuru w’iki Kigo cy’Itangazamakuru kiri mu bikunzwe na benshi, cyane cyane mu gice cy’Imyidagaduro.

Edith Nibakwe: Uyu mubyeyi wakoze kuri Radiyo Izuba ari naho yatangiriye ako kazi, agakomereza kuri Radiyo /TVAuthentic, RFI, (Radio France International), Radio/TV10, ITV, na Radio Isango Star iri mu zongeye kuzamura izina rye. Kuri ubu ni Umunyamakuru wa RBA usoma amakuru.

Mu 2022 ubwo Edith yishimiraga imyaka 10 yari amaze mu Itangazamakuru, Umunyamakuru kazi akaba n’umushyushyarugamba (MC), icyo gihe yatangaje ko yashyizeho porogaramu ‘Women of Impact’ yihariye igamije gushyigikira no gutiza imbaraga abagore n’abakobwa.

Inès Ghislaine Nyinawumuntu: Ni rimwe mu mazina amaze kumenyekana mu mwuga w’Itangazamakuru aho ndetse kuri ubu yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije Magic FM ishamikiye kuri Radio Rwanda nyuma yo kuva kuri KT-Radio.

Inès ni rimwe mu mazina y’abanyamakuru b’abagore baciye mu Isango Star, ndetse izina rye rikahamenyekanira.

Rigoga Ruth: Uyu mubyeyi w’abana babiri, ubwo yinjiraga mu mwuga w’Itangazamakuru mu 2010, yahereye ku Isango Star ari na yo yazamuye izina rye kugeza mu 2012 ubwo yerekezaga kuri KFM.

Mu 2016 yaje kuhava yerekeza kuri RadioTV10, ahamara imyaka itatu nyuma yo kuhava yahise yerekeza muri RBA aho akora mu gice cy’ibiganiro by’imikino muri iki kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

Uretse kuba atari benshi mu bagore bakora Itangazamakuru ry’Imikino mu Rwanda ariko bakanogeza imikino ya za Shampiyona zitandukanye, Rigoga anogeza imikino ya Shampiyona y’u Rwanda biciye kuri Magic Sports TV.

Abayezu Assoumpta:  Ni izina ryamenyekaniye cyane ku Isango Star ubwo yatangiraga umwuga w’Itangazamakuru. Abayezu wakoze mu gisata cy’amakuru mu Kinyarwanda ndetse no mu cy’Imyidagaduro, yahavuye yerekeza kuri RBA aho yashyizwe mu itsinda ry’abasoma amakuru mu Kinyarwanda kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Antoinette Niyongira: Ubwo yasozaga amashuri ye y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, yahise atangira umwuga w’Itangazamakuru, cyane ko yawukundaga cyane. Bamwe mu bamuremyemo icyizere bigatuma akura mu mwuga, ni Jean Lambert Gatare wari Umuyobozi Mukuru ku Isango Star.

Niyongira aherutse gutanga ubuhamya ubwo Gatare yitabaga Imana, avuga uburyo nyakwigendera yamubereye umubyeyi ubwo abandi bamubonagamo umunyantege nke, we yamufashe akaboko akamwereka uko bikorwa kugeza ubwo ubu Antoinette ari izina rinini mu mwuga w’Itangazamakuru.

Uretse kuba ari umunyamakuru wa Kiss FM, anafite Umuyoboro we wa YouTube anyuzaho ibiganiro bitandukanye.

Cyuzuzo Jeanne d’Arc: Kuva mu 2012-2015, Cyuzuzo ryari izina ryamenyekaniye ku Isango Star, aho mu 2016 yaje kwerekeza kuri Royal FM. Bitewe n’uburambe yakomeje kugaragaza, Jeanne d’Arc yaje kuva kuri Royal FM maze yerekeza kuri Kiss FM akiriho kugeza ubu.

Agahozo Peace: Ni urugero rwiza rw’umunyamakuru ukiri muto ariko ukomeje kuzamura izina uko iminsi yicuma. Agahozo waje ku Isango Star ubwo yari avuye ku ishuri muri 2020, yahakoreye izina bituma ahava yerekeza kuri RadioTV1 akiriho ubu.

Ni umunyamakuru ukiri muto ariko uzwiho gusoma amakuru mu Kinyarwanda neza. Amaze kugira izina rinini, cyane ko ari umwe mu bazwiho gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga zirimo X, Instagram na Facebook.

Icyizere Sengabo Hope: Ni umwe mu banyamakuru bato bazwiho gusoma amauru mu Kinyarwanda neza. Mbere yo kwerekeza kuri RadioTV1 akorera ubu, yabanje guca mu Irerero ryitwa Isango Star, ryamukoreye izina afite ubu.

Igitsina gabo cy’abaciye mu Isango Star:

Aldo Havugimana: Ni izina rinini mu Itangazamakuru, ryarushijeho kumenyakana ubwo yayoboraga Isango Star nyuma yo kuva kuyobora Salus isanzwe icaho abanyeshuri biga Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Havugimana yavuye mu Buyobozi bwa Isango Star, yerekeza mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ubwo yagirwaga Umuyobozi Mukuru wa Radio Rwanda. Kuri ubu, Aldo yagarutse mu bujyanama bw’Ubuyobozi bw’iki Kigo cya Mugabo Justin.

Mutuyezu Oswald: Uyu munyamakuru umaze kugira izina rinini mu mwuga w’Itangazamakuru, ni rimwe mu yaciye mu Isango Star. Ubwo yavaga muri City Radio mu 2016 akajya ku Isango Star, yongeye kuhava asubira gato kuri City Radio mbere y’uko yerekeza kuri RadioTV10 mu 2018.

Oswakim ukora Ikiganiro cyitwa ‘Zinduka’, amaze kugira izina rinini mu mwuga w’Itangazamakuru, ahanini biciye mu bunararibonye afite. Mu mwaka ushize, yabaye umunyamakuru mwiza w’umwaka mu bihembo bitangwa n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru [ARJ] ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere [RGB] ndetse n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura [RMC].

Azakurishaka Azak.

Ni izina ryatangije ikiganiro cya Siporo muri Isango Star ubwo iyi Radio yatangiraga kuvuga mu Ukwakira 2010. Bivuze ngo hashize imyaka 15 iki Kiganiro gitangijwe kuri iyi Radio.

Amazina yatangiranye na Isango: Jean Lambert Gatare, Solange Ayanone, Rwabuneza, Inès.

Abanyamakuru bahaciye mu gice cy’Imyidagaduro:

Phil Peter, Irené Mulindahabi, Is’haq Mulemba, Mike Karangwa, Claude Kabengera, Ally Sudi. Uretse aya mazina n’andi atandukanye yaciye mu Isango Star mu gice cy’Imyidagaduro, ni amazina amaze kuba manini mu mwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda n’ubwo harimo bake basigaye batuye hanze y’Igihugu ku Migabane Itandukanye.

Abanyamakuru bahaciye mu gice cy’Imikino:

Bunani Happy, Nkurunziza Jean Paul, Ngabo Roben, Augustin Bigirimana, Sadi Habimana: Aya yose ni amazina yaciye mu Isango Star mu gice cy’Imikino, ndetse bose bamaze kubaka amazina akomeye mu mwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda.

Uretse kubaka amazina atandukanye, bamwe banabaye abayobozi, aho nka Augustin Bigirimana ubu ari Umuyobozi Ushinzwe Amarushanwa muri Rwanda Premier League Ishinzwe Gutegura Shampiyona y’u Rwanda.

Uretse Augustin, Ngabo ndetse na Jean Paul Nkurunziza, bigeze guhabwa inshingano muri Rayon Sports aho bose bagizwe abavugizi ba yo ndetse bagashingwa Itangazamakuru n’Itumanaho muri Gikundiro.

Amazina yandi yamenyekanye mu biganiro:

René Muhire Lambert, Mbarushimana Jean Paul, Maurice Munyentwari, Ben Nganji, Mwanafunzi Ismael, Muhire Alphonse Munana. Aya yose ni amazina manini azwi mu mwuga w’Itangazamakuru ry’u Rwanda, aho bamwe barimo nka Mwanamufunzi na Munana, banaciye mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

Uretse aya mazina UMUSEKE wagerageje kwegeranya mu baciye mu Isango Star ifatwa nk’Irerero ry’Itangazamakuru ry’u Rwanda, hari n’andi mazina manini yaciye muri iki Kigo ndetse amaze kumenyekana mu Rwanda.

Isheja Butera Sandrine yaciye mu Isango Star none ubu ni Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBA
Isheja ubu ni izina rinini mu mwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda
Isango Star yatunze abanyamakuru bamaze kugira amazina manini mu Itangazamakuru ry’Imikino mu Rwanda
Rigoga Ruth ni izina rinini ubu
Havugimana Aldo wayoboye Isango Star, ni izina rinini mu Itangazamakuru ry’u Rwanda
Antoinette Niyongira, yaciye mu Isango Star
Inès Ghislaine Nyinawumuntu, ubu ni Umuyobozi Mukuru wungirije muri Magic FM
Mulindahabi Irene ni izina rimaze kuba rinini mu Itangazamakuru ry’Imyidagaduro
Augustin Bigirimana yabaye Umuyobozi muri Rwanda Premier League
Bunani Happy ni izina rizwi mu Itangazamakuru ry’Imikino
Phil Peter ni irindi zina rinini ryaciye ku Isango Star
Edith Nibakwe ni izina rinini ryaciye kwa Mugabo Justin
Mu 2022, Edith yishimiye imyaka 10 yari amaze mu Itangazamakuru
Iradukunda Michelle
Aissa Cyiza
Cyuzuzo Jeanne d’Arc

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi