Bazagenda mu ndege! Ibyihariye ku birori by’abana mu mpera z’umwaka

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Abana bashyizwe igorora

Abana bateguriwe ibirori bidasanzwe byo gusoza umwaka wa 2025, aho abazabyitabira bazanahabwa amahirwe yo kugenda mu ndege ya RwandAir berekeza mu Karere ka Rusizi, ndetse bakanasobanurirwa imikorere y’indege.

Ni igikorwa cyiswe Kid’s Corner 2025 Festival Event cyateguwe na Children’s Ark Ltd, kikazaba ku wa 24 Ukuboza 2025.

Brenda Mutoni, umuyobozi akaba n’uwashinze Children’s Ark Ltd, yabwiye UMUSEKE ko kuri uwo munsi abana bazahaguruka mu ndege berekeze i Kamembe, nyuma yo kugaruka i Kigali ibirori bikomereze i Kanzenze.

Ati: “Ni igikorwa kigizwe n’ibice bibiri. Hari urugendo shuri rujya i Kamembe na RwandAir ku bana bafite imyaka ine kuzamura, hamwe n’ababyeyi bifuza kubaherekeza. Nyuma tuzakomereza muri Summer Palace i Kanzenze.”

Mutoni avuga ko aha muri Kanzenze hazabera ibikorwa bitandukanye bigamije gushimisha abana no kubigisha.

Ati: “Aha abana bazishima, basangire, bakate umutsima bishimira gusoza umwaka, bakine amarushanwa, hatorwe Miss na Mister.”

Akomeza ati: “Kwiyandikisha byaratangiye, kandi tuzabisoza ku itariki ya 20 Ukuboza ku bazitabira Kid’s Corner 2025 Festival Event.”

Avuga ko urugendo rwo kujya i Kamembe mu ndege ya RwandAir ari 195,000 Rwf ku bana na 175,000 Rwf ku babyeyi.

Ni mu gihe abazitabira muri Summer Palace i Kanzenze mu Murenge wa Nyamata ari 35,000 Rwf kuri buri mwana.

Brenda avuga ko ari igihe cyiza cyo guha ibyishimo abana, kugira ngo bagire ibiruhuko byiza by’igihembwe cya mbere ndetse no gusoza umwaka neza, bisanzurana n’abandi.

Agira ati: “Icyo dusaba ababyeyi ni ukuduha abana kuko tubitaho neza; abana bazagira umwanya wo guhura n’abagenzi babo, bakine bisanzuye.”

Avuga ko hazabaho n’umwanya wo gutora Nyampinga (Miss) na Rudasumbwa (Mister) ba 2026 mu bana.

Mutoni avuga ko sosiyete ye kuva mu 2018 ikora ibikorwa byo gufasha abana, haba mu kubategurira ibiganiro ku maradiyo na televiziyo, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bigamije kubungura ubumenyi.

Yagize ati: “Dukora ingendo shuri zigamije gutuma umwana ahura n’inzozi ze; niba yumva ashaka kuzaba utwara indege, tukamufasha kujya mu ndege, akayigendamo ndetse akaganira n’utwara indege.”

Children’s Ark Ltd basanzwe bategura ibirori bihuza abana, ndetse n’inama ihuza ababyeyi n’inzego za leta mu rwego rwo kuganira ku bibazo bigira ingaruka ku bana, birimo amakimbirane yo mu ngo n’inda ziterwa abangavu, kugira ngo bishakirwe umuti.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi