Ni gute bamwe bafatwa banywa ibiyobyabwenge bagafungwa abandi bakajyanwa muri ‘rehab’?

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Abenshi babarizwa mu bigo ngororamuco baba barajyanweyo kubera ibiyobyabwenge

Impamvu zirimo ko kuba ari bwo bwa mbere umuntu afashwe akoresha ibiyobyabwenge, kuba kubinywa nta kindi cyaha byamukoresheje no kuba yaragaragaje kwicuza, biri mu bigenderwaho ngo umuntu wafashwe anywa cyangwa akoresha ibiyobyabwenge ajyanwe mu kigo ngororamuco aho kujyanwa mu nkiko ngo aburane.

Rimwe na rimwe hajya humvikana inkuru z’abafashwe n’inzego z’umutekano bakoresha cyangwa banywa ibiyobyabwenge birimo n’ibiri ku rwego rwo hejuru nk’urumogi ariko nyuma bakajyanwa mu bigo ngororamuco.

Mu nkuru za vuba zavuzwe bya hafi nka tariki ya 11 Nzeri 2025, abahanzi Ariel Wayz na Babo batawe muri yombi nyuma yo gusangwa mu kabari amasaha yarenze ndetse banapimwa bagasangwamo ibiyobyabwenge, aba tariki ya 17 bajyanwe mu mu kigo ngororamuco cy’i Huye.

Niko byagenze kandi ku muhanzi Bill Ruzima watawe muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025 akekwaho ibyaha byo kunywa ibiyobyabwenge biri mu bwoko bw’urumogi, nyuma y’iminsi ine akoherezwa i Huye mu kigo cya Huye Isange Rehabilitation Center.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Colonel Pacifique Kayigamba Kabanda, yavuze ko koko hari abantu banywa urumogi bafatwa ariko bagahabwa amahirwe yo kujyanwa mu bigo ngororamuco (Rehabilitations Center) ko ariko hari ibyo bagenderamo.

Ati “Icya mbere kuba ari bwo bwa mbere afatiwe muri icyo cyaha, turamubwira reka tumuhe amahirwe, nidusanga nta kindi cyaha yakoze amaze kunywa urumogi nabwo tumuha amahirwe.”

Umunyamabanga Mukuru wa RIB akomeza agira ati “Nidusanga abisabye, akicuza, akabisaba ubwe ngo nukuri mumfashe naringiye kuba imbata y’urumogi, y’ibiyobyabwenge ariko ndashaka kubivamo kandi mfite ubushake.

Umuntu nk’uwo cyangwa abantu nkabo tubaha mahirwe ya nyuma kandi ayo mahirwe tubaha ni rimwe gusa kandi amakuru yabo dukomeza kuyabika ku buryo nafatwa bwa kabiri azahita akorerwa dosiye ajyanwe mu rukiko.”

Yasobanuye ko umuntu wese, utunga, ucuruza ibiyobyabwenge we ari umunyabyaha wica abana b’abanyarwanda.

Icyaha cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda gihanwa ndetse kigateganywa n’Ingingo ya 263 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Hari kandi igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze mililiyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bikomeye.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

Ahanishwa kandi igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi