Bonnie Mugabe yazanye ingamba zikakaye muri FERWAFA

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mu ijambo rye rya Mbere nyuma yo gutangira inshingano z’Ubunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Bonnie Mugabe, yibukije abakozi b’iri Shyirahamwe ko bagomba guhindura imyumvire bari basanganywe kuko utiteguye gukorera ku gitutu bazashobokana.

Ku wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025, ni bwo habaye Ihererekanyabubasha hagati y’Umunyamabanga Mukuru mushya wa FERWAFA, Bonnie Mugabe na Mugisha Richard wakoraga izo nshingano by’agateganyo ariko usanzwe ari Visi Perezida wa Mbere w’iri shyirahamwe akaba n’Ushinzwe ibya Tekiniki.

Mu ijambo rye rya Mbere yagejeje ku bakozi yasanze muri iri shyirahamwe, Bonnie Mugabe yababwiye ko bagomba guhindura imitekerereze kandi bakanitegura gukorera ku gitutu uwo byazananira agasezererwa hakazanwa undi.

Ati “Guhera ku muntu uri ku marembo, ku muntu utegura icyayi, ku muntu ukoropa, buri wese afite inshingano n’akazi mu ntego dufite n’ibyo Komite Nyobozi yasabwe n’Abanyamuryango, Igihugu kugera kuri Perezida w’Igihugu. Kugira ngo tubashe kugera ku byo twifuza kugeraho, ndabasaba guhindura imitekerereze.”

Yakomeje agira ati “Ni mwe bakozi dufite hano uyu munsi, nta handi duteze gukura abandi, kugeza ubwo tuzafata inzira ya Kabiri y’amaburakindi yo kwirukana buri wese hakaza indi kipe nshya. Ariko aho si ho nshaka ko tugana. Mutekereze kure kuko tugiye gukorera ku gitutu, niba utiteguye kugikoreraho munyihanganire nta bwo bizavamo.”

Uyu mugabo ugarutse muri iyi nzu ku nshuro ya Kabiri, yavuze ko imyitwarire yari isanzaweho ya bamwe batakoraga mu mpera z’icyumweru, bagakora kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu bakumva ko byarangiye, bakora kuva saa Tatu kugeza saa Kumi n’Imwe bakumva ko akazi karangiye, avuga ko bagomba kubihundura.

Ati “Nta bwo bizongera muhindure.”

Mugabe yasabye abakozi ba FERWAFA kuba umwe bakaba Umuryango, bakirinda kandi bagakemura amakimbirane hagati ya bo, bagakorana kugira ngo hatazagira akazi gakorwa nabi bikagira ingaruka ku ikipe yose.

Ikindi uyu mugabo yagarutse ndetse akabyibutsa abakozi bose, ni uko abafite aho bahuriye n’amafaranga bose, ko bagomba kwitegura kujya babazwa kenshi inshingano za bo.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yahaye Bonnie inshingano zo gukorera ku ntego kandi akagendana n’ushoboye, udashoboye agasigara.

Ati “Umunyamabanga twashyizeho azaba agomba gukorera ku ntego. Buri wese azaba yerekana ibigaragaza ko yakoze neza. Ibyo wakoze n’ibyo wagezeho, n’umusaruro wavuyemo. Kuvuga ko watonze ku kazi bakubaza icyo wakoze ukakibura, ibyo nta bwo tuzabyihanganira. Buri wese azasinya amasezerano ajyanye n’ibyo tugomba kugeraho kuko aho tugana ni kure cyane.”

Shema yongeyeho ati “Turacyaseta ibirenge nta bwo turamenya gukoresha igihe kandi biri mu nzego zose. Njye nzabasunika kugeza mukoze keretse nibibananira, ibyo byose biri muri gahunda. Niba Umunyamabanga afite ibyo yasabwe kugeraho, nta bwo azarindira ko aterwa amabuye, ahubwo azabanza kuyabatera.”

Yakomeje avuga ati “Tuzabigisha ariko nitumara gushyiramo imbaraga tukabona utagenda, tuzagushakira impamba neza tugusezereho mu cyubahiro. Mugomba gukora kuko Ishyirahamwe ryacu rifite inzozi rigomba kugeraho.”

Guhera tariki ya 1 Ukuboza 2025, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yahise atangira inshingano yahawe. Kimwe mu byo Bonnie azwiho, ni ukutihanganira ibitagenda mu kazi aba ashinzwe.

Abakozi ba FERWAFA basabwe na Bonnie Mugabe kwitegura gukorera ku gitutu uwo bizananira akazasezererwa
Tariki ya 1 Ukuboza 2025 ni bwo habaye Ihererekanyabubasha
Bonnie na Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA
Bonnie Mugabe yateguje abakozi ba FERWAFA gukorera ku gitutu

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi