Rusizi: Urubyiruko rw’abasore bo mu murenge wa Bugarama bavuga ko ababyeyi babo ubyirutse bamuha igare nk’uko ahandi batanga umunani ugizwe n’ubutaka.
Nkuko bisanzwe bimenyerewe abana bahabwa n’ababyeyi babo umurage w’imitungo igiye itandukanye, abo mu murenge wa Bugarama bo mu karere ka Rusizi, ababyeyi babaha umurage w’igare na bo bakirwanaho.
Bamwe mu rubyiruko rw’abasore bakora aka kazi babwiye UMUSEKE ko umusore wese ubyirutse ababyeyi be bamuha igare nk’isambu akaba ari ryo ashakishirizaho ubuzima.
Umwe muri uru rubyiruko ati “Hano iwacu igare ni isambu duhabwa n’ababyeyi, uriguhaye akubwira ko uzarikoresha rikakugeza aho wifuza kugera witeje imbere, iyo wirangayeho ntacyo umubaza.”
Mugenzi we ati “Umubyeyi arigura ibihumbi ijana (Frw 100,000) akariguha akakubwira ko ariyo sambu aguhaye, ngo nawe uzaritungihse abawe uzananibarage.”
Uru rubyiruko ruvuga ko n’ubwo rukora akazi ko gutwara abantu ku magare, ko bagakuramo ayo kubatunga uwo mwanya ko nta rindi terambere bashobora kugeraho.
Umurenge wa Bugarama ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Rusizi, mu kibaya cya Bugarama, ukora ku mipaka uwa Ruhawa uhuza u Rwanda n’u Burundi, n’uwa Kamanyola ku ruhande rwa DR.Congo.
Abaturage baho umubare munini bakoresha cyane amagare batwara abantu n’ibintu kurusha ubundi bwikorezi.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ i RUSIZI.
