Abakobwa babyaye bakiri abangavu bo mu Karere ka Bugesera, bibumbiye muri Koperative ‘Icyerekezo’, biteje imbere, bagira inama bagenzi babo guharanira icyubahiro n’ubuzima bwiza babigizemo uruhare ubwabo, ntawe bategeye amaboko.
Muri iyi nkuru, UMUSEKE waganiriye na bamwe mu babyaye imburagihe bo mu Murenge wa Rweru, bava imuzingo inzira y’umusaraba banyuze nyuma yo gusambanywa bagaterwa inda.
Bahamya ko nyuma yo kubyara bahuye n’imibereho ikakaye; bamwe bava mu ishuri, abandi imiryango irabirukana, baryanirwa inzara mu nsisiro, mbese isi ibikaragirira nk’uko babivuga.
Ugirimpuhwe Yasina wo mu Murenge wa Rweru, wabyaye akiri muto, avuga yahanganye n’inshingano zo kurera mu gihe nawe yari agikeneye kurerwa, ariko yatsinze ibihe bikomeye, aharanira ejo heza he n’umwana we.
Ubwo yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, nibwo yatewe inda; umubyeyi umwe yari asigaranye ntiyabasha kubyakira aramwirukana, asobanura ko ubuzima yabagamo icyo gihe yabaraga ubukeye.
Ugirimpuhwe, mu kiniga cyinshi, aribuka ibi nk’ibyabaye ejo: uko umuryango we wamutereranye, n’ukuntu yabaye igicibwa muri karitsiye nyuma y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe.
Ati: “Abantu bakambwira amagambo aremereye ngo nataye agaciro, ngo ntacyo nzabasha kugeraho.”
Guhura n’abandi byatumye yongera kumwenyura
Nyuma y’igihe cy’imihangayiko, Ugirimpuhwe na bagenzi basambanyijwe bagaterwa inda bakiri bato bahurijwe muri Koperative yitwa ‘Icyerekezo’, yababereye akabando k’ubuzima.
Ugirimpuhwe akomeza avuga ko iyi koperative ihinga ibihumyo, igizwe n’abanyamuryango 60, umushinga ubinjiriza ibihumbi 600 Frw buri kwezi.
Agira ati: “Ku bw’amahirwe twahuye n’umushinga udusaba kwitinyuka mu rwego rwo kwinjira mu mirimo ibyara inyungu; ubu tubasha gukora ku ifaranga.”
Muhoza Jeanine, na we wabyaye akiri muto agahura n’ubuzima bushaririye, avuga ko bari barahungabanye bibaza uko bazabaho n’abana babo.
Avuga ko akimara guterwa inda ku myaka 15 y’amavuko, nyina yamwanze akajya kuba wenyine mu buzima bugoye, atazi n’uko yakwita ku mwana we.
Ati: “Muri koperative bangurije ibihumbi 10 Frw, ndangura ibijumba nkabigurisha mu isoko rya Rweru; ubu bucuruzi bwarampiriye, ngeze ku rwego rwa butike, ndetse naje kwigurira ikibanza nta pfunwe nkigira mu bandi.”
Ibi abihuriraho na Nyirahabimana Jacqueline, w’imyaka 23 yatewe inda ari imfubyi afite imyaka 15, avuga ko guhura na bagenzi be byamukuye mu bwigunge, akira agahinda gakabije, ‘byatumye abohoka mu mutima’.
Ati: “Twishimira kuba twarafashijwe kwikura mu bukene, byadusubije agaciro, tubasha kubaka umuryango ushoboye kandi uhamye; nta muntu wakongerera kudushukisha ibintu kuko twamenye agaciro kacu.”

Kububakira ubushobozi birakomeje
Mu rwego rwo kuzamura imibereho y’aba bakobwa, bahawe amahugurwa yo gukora imigina y’ibihumyo, bubakirwa inzu nto 20 zabugenewe zikorerwamo ubwo buhinzi buteye imbere.
Ni umushinga watewe inkunga n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abanya-Canada (Centre d’Étude et de Coopération Internationale – CECI), ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango Safer Rwanda.
Ukorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Akarere ka Bugesera n’abandi bafatanyabikorwa.
Muri izi nzu 20 zubakiwe guhingwamo imigina y’ibihumyo, 16 muri zo zahinzwemo; buri imwe ihingwamo imigina 300, biteganyijwe ko izera ibilo 80–100 mu mezi abiri n’igice cyangwa atatu.
Muri kwezi kumwe, basaruye ibilo 448 by’ibihumyo byinjije asaga 600,000 Frw; abana babo batekerwa ibihumyo ngo barusheho kurya neza, ikilo cyigurishwa 3,000 Frw.
Bakora indi mishinga irimo gukusanya imyanda mu Murenge wa Rweru, batandukanya ibora n’itabora, bagakora ifumbire ndetse n’ubuhinzi mu murima bahawe ngo biteze imbere.
Muri iyi koperative hongewemo n’abasore bafatanya n’aba bakobwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yabo bakanigishirizwa hamwe.
Umuyobozi wa CECI mu Rwanda, Olive Zimurinda, avuga ko gufasha abakobwa babyaye imburagihe bigamije kubateza imbere, kugira ngo hatazagira ubafatirana n’ubukene akongera kubatera inda.
Ati: “Muri rusange, gushyigikira iterambere ry’umukobwa umurinda ihohoterwa bizana impinduka nziza mu muryango bikanateza imbere igihugu.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’Uburinganire no kongerera abagore n’abakobwa ubushobozi muri MIGEPROF, Silas Ngayaboshya, avuga ko bashyize imbaraga mu kubakira ubushobozi aba bakobwa no kubahuza n’imiryango bavukamo.
Ati: “Uko rero dukomeza kubongerera ubushobozi, ni nako tugomba gutuma imiryango yabo ibakunda; baracyari bato kandi baracyakeneye kurerwa muri iyo miryango n’ubwo babyaye.”
Imibare yerekana ko mu 2024, abangavu 23,000 batewe inda mu Rwanda; ubukene, ubumenyi buke ku buzima bw’imyororokere n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni bimwe mu bitera abangavu kubyara bakiri bato.











MURERWA DIANE
UMUSEKE.RW i Bugesera
