‘Comfort My People’ bahaye inzu umukecuru wari utuye habi

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Mukecuru Mukarizinde yahawe inzu y'amasaziro

GICUMBI: Umuryango wa Gikristo ‘Comfort My People’ washyikirije inzu Mukarizinde Catherine, w’imyaka 89 y’amavuko, nyuma y’igihe aba mu nzu yendaga kumugwaho, anyagirwa uko bwije n’uko bukeye.

Iyi nzu yayishyikirijwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Ukuboza 2025, mu Mudugudu wa Nyagafunzo, Akagari ka Kinishya, Umurenge wa Nyankenke, Akarere ka Gicumbi.

Ni igikorwa cyabaye ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyankenke, inzego z’umutekano n’Itorero rya Zion Temple mu Karere ka Gicumbi.

Ubusanzwe uyu mukecuru yabaga mu nzu yendaga guhirima, ku buryo iyo imvura yagwaga abaturanyi n’ubuyobozi batatoraga agatotsi, bahangayitse ko yamugwira akaba yahasiga ubuzima.

Inzu yahawe yatwaye miliyoni 5 Frw, ikaba igizwe n’ibyumba bitatu, uruganiriro, kandi ifite igikoni, urukarabiro n’ubwiherero.

Mukarizinde Catherine, mu marangamutima menshi, yashimiye abamukuye mu buzima bubi yari abayemo, kuri ubu akaba agiye gutangira kuryama mu nzu irimo sima ndetse inasakaye neza.

Yagize ati: “Narimbayeho nabi cyane, imvura yaranyagiraga, ariko rero ndashima Imana ko mbonye inzu nziza. Mwankoreye ibitangaza, mukaba munkijije iyi mvura, na Perezida Kagame ndamushimiye.”

Nsengiyumva Laurent, umwe mu bana b’uyu mukecuru, yabwiye UMUSEKE ko bahoraga bahangayitse, none ubu ngo ‘Comfort My People’ yamwubakiye inzu nziza y’amasaziro.

Avuga ko mu bihe by’imvura uyu mukecuru yabaga atitira kubera kunyagirwa no kubona aho gutekera amafunguro ari ingume.

Ati: “Mbese ibyishimo byansaze, kuko nazaga nkasanga ari gutitira, nti ejo ndasanga yapfuye; umushinga ‘Humuriza Abantu Banjye’ wagize neza, ariko dushimira Perezida wa Repubulika na Gitifu w’umurenge wacu.”

Inzu mukecukuru Makarizinde yashyikirijwe

Pastor Willy Rumenera, washinze umuryango Comfort My People, yatangaje ko bishatsemo ubushobozi kugira ngo bubakire uyu mukecuru, mu rwego rwo kunganira leta mu gufasha abadatuye aheza.

Yagaragaje ko kugira neza, bidasaba kuba umuntu atunze iby’umurengera, ahubwo bisaba umutima w’urukundo, ko buri wese mu cyiciro cye yagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abakene n’igihugu muri rusange.

Ati: “Perezida wacu adushishikariza kubaka, kandi turashima Imana ko natwe yadufashije gukora no kuzana ako kabuye ko gufasha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyankenke, Uwera Jane, yashimiye ‘Comfort My People’ ku gikorwa cyiza bakoze cyo kubakira uyu mukecuru, ndetse n’abaturage batanze umuganda mu kubaka iyi nzu.

Yavuze ko ubwo Akarere kabashyikirizaga uyu mufatanyabikorwa, bamubwiye ibyo bifuza kuruta ibindi byahindura ubuzima bw’abaturage mu buryo burambye.

Ati: “Tubabwira ko dukeneye inzu abaturage babamo, bakaryama bagasinzira, ntibanyagirwe, bakagubwa neza, tunabashimira kuko bumvise icyifuzo cyacu, baradufasha tubona inzu nziza umukecuru wacu agiye kubamo atuje.”

Yasabye abandi bafatanyabikorwa gukora ibintu birambye kugira ngo umuturage abe ku isonga, anasaba umuryango n’abaturanyi b’umukecuru wubakiwe inzu kuyifata neza, bakayigirira isuku, ikamubera amasaziro meza.

Uretse inzu, igikoni, ubwogero n’umusarani uyu mukecuru yubakiwe, yanahawe ibikoresho byo mu nzu birimo ibiryamirwa, iby’isuku, ibitenge byo kwambara n’ibiribwa.

Nyuma y’ibi bikorwa, umuryango ‘Comfort My People’ witabiriye inteko z’abaturage aho wabakanguriye kwirinda ibiyobyabwenge, amakimbirane mu ngo, kwirindira umutekano, kugira isuku n’ibindi.

‘Comfort My People’ ni umuryango utagamije inyungu ushingiye ku myizerere ya Gikirisitu, washinzwe mu 2006, gusa kuva mu 2008 umaze kubakira abatishoboye inzu 200.

Pastor Willy Rumenera, washinze umuryango Comfort My People
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyankenke, Uwera Jane
Uyu mukecuru yashimiye Imana, Perezida Kagame n’abamwubakiye inzu
Usibye inzu, yanahawe ibikoresho bitandukanye atagiraga
Abana ba Mukarizinde bavugaga ko baturukaga mu ngo zabo bakutse imitima iyo imvura yabaga yaguye
Uyu mukecuru ntazongera gucanira mu nzu no kuyogeramo kuko hari kubakwa ahabigenewe
Ubwo Pastor Rumenera yasuraga uyu mukecuru mbere y’uko inzu yubakiwe yuzura
Mukecuru Mukarizinde ashimira Pastor Willy nyuma yo kumushyikiriza inzu nziza
Pastor Rumenera mu nteko z’abaturage mu Kagari ka Kinishya, yabasabye kugendera kure ibiyobyabwenge
Yabwiye ababyeyi ko bagomba kwita ku bana, bakabakunda kugira ngo babarinde ibisebe byo ku mutima
Gitifu Uwera yabwiye abaturage ko ibiyobyabwenge bisenya umuryango abasaba kwirinda amakimbirane

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Gicumbi

Yisangize abandi