Dj Toxxyk yatawe muri yombi

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Dj Toxxyk yatawe muri yombi

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda akitaba Imana.

Dj Toxxyk yatawe muri yombi mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza 2025 ubwo yari atashye avuye mu kazi ko kuvangavanga imiziki.

Iyi mpanuka ikimara kuba, DJ Toxxyk yahise acika, ariko aza gufatirwa mu Karere ka Karongi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yemeje ko Dj Toxxyk yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu kuko yabanje kubura.

Ati “Afungiye kuri station ya Polisi ya Remera. Yafashwe mu gicamunsi, kuko yabanje kubura. Yafashwe ageze i Karongi, aho yari agiye ntiturahamenya.”

Yakomeje avuga ko Polisi iri gukora iperereza ngo hamenyekane niba yari yanyoye ibisindisha.

Ababonye iyo mpanuka bavuga ko DJ Toxxyk yayikoze ubwo yavaga mu Kiyovu mu masaha y’urukerera, amanuka umuhanda wa ‘Payage’ yihuta.

Umupolisi yagonze yari ahagaze hakurya y’umuhanda.

Kubera umuvuduko mwinshi, DJ Toxxyk yisanze mu kindi gisate cy’umuhanda yurira inkengero zawo ahari umupolisi aramugonga.

Imodoka ye yakomeje gukurura umupolisi mu ntera ya metero 30.

Bivugwa ko bishoboka ko kugira ngo iyo mpanuka ibe yananiwe kugenzura imodoka aho kugonga ibyuma bizitiye ahari gukorwa imirimo y’ubwubatsi kuri uwo muhanda, akisanga yageze ku mupolisi.

Dj Toxxyk yatawe muri yombi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi