Dr. Mugerwa wigisha muri Kaminuza arakomeza gufungwa by’agateganyo

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Umwarimu wa Kaminuza Dr Mugirwa ufunzwe by'agateganyo

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwatesheje agaciro ubujurire bw’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda witwa Dr. Theophile Mugerwa uregwa icyaha cy’iyezandonke, rutegeka ko akomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo

Dr. Theophile Mugerwa yari yarajuririye icyemezo cyamufunze by’agateganyo iminsi 30.

Ubushinjacyaha burega Dr. Theophile Mugerwa icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya n’icyaha cy’iyezandonke.

Ubushinjacyaha buvuga ko yahaga uburenganzira abacukura amabuye y’agaciro nta ruhushya, yitwaje ko yakoreraga kompanyi yitwa ALMAHA yacukuraga byemewe n’amategeko.

Bukongeraho ko Dr. Theophile Mugerwa yahawe amafaranga y’indonke na Nshutiraguma Thomas arenga miliyoni ngo azamuvuganire ku murenge kugira ngo akore ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bikaba kandi nta burenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro bafite.

Dr. Theophile Mugerwa yaburanye ahakana ibyo aregwa avuga ko atakoze icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya, ndetse ko atakoze icyaha cy’iyezandonke ariko yemera ko amafaranga yahawe na Nshutiraguma Thomas yari amafaranga nk’igihembo yahembwe ngo akore inyigo, maze Nshutiraguma Thomas akaba yabona ibyangombwa bimwemerera gucukura amabuye y’agaciro.

Uko urukiko rubibona

Urukiko rusanga icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya nta mpamvu zikomeye zituma agikekwaho, kuko umurenge wa Cyabakamyi wandikiye ibaruwa ibuza gucukura amabuye y’agaciro Nshutiraguma Thomas na Ndagijimana Theodore nta baruwa umurenge wandikiye Dr. Theophile Mugerwa imubuza gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Urukiko kandi ruvuga ko hari umutangabuhamya watanze ubuhamya muri RIB avuga ko yiboneye n’amaso ye Nshutiragoma Thomas azanye imashini atangira kuzicukuza amabuye y’agaciro nta ruhushya, ariko atabonye Dr. Mugerwa Theophile acukura amabuye y’agaciro.

Naho icyaha cyo kwakira indonke urukiko rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho iki icyaha.

Ubushinjacyaha buvuga ko Dr. Mugerwa yakiriye amafaranga arenga miliyoni ayahawe na Nshutiraguma Thomas kugira ngo amuhuze n’ubuyobozi bw’umurenge wa Cyabakamyi abashe gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya.

Urukiko rugasanga hari impamvu zikomeye zituma Docteur Theophile Mugerwa akekwaho icyaha cyo kwakira indonke kuko na we yiyemerera ko yakiriye amafaranga arenga miliyoni avuye kwa Nshutiraguma Thomas, nubwo we avuga ko ayo mafaranga yari igihembo yahawe cyo gukora inyigo kugira ngo Nshutiraguma Thomas ahabwe icyangombwa kimwemerera gucukura amabuye y’agaciro.

Urukiko ruvuga ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwakira indonke, kandi gifite uburemere no ku gihugu bityo hashingiwe kuri izo mpamvu zikomeye zihari zituma yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30 nk’uko urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwabyemeje.

Icyemezo cy’urukiko mu bujurire

Urukiko rwemeje ko ubujurire bwa Dr. Theophile Mugerwa waburanye yunganiwe na Maître Jean de Dieu Nduwayo nta shingiro bufite, rwemeje ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana cyamufunze kidahindutse, rutegeka ko agomba gukomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Ifungwa rya Docteur Theophile Mugerwa rifitanye isano muzi n’abantu icyenda bigeze gutemwa mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza bazira ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Icyo gihe leta y’u Rwanda mu guha ubutabera bariya bantu batemwe, yahise ifunga abantu 17 barimo Rtd Major Rugamba Robert na Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi, ariko Dr Mugerwa ntiyafungwa kuko yari mu gihugu cya Canada.

Bariya bantu barimo Rtd Major Rugamba Robert na Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi baje gufungurwa, gusa hagira abajyanwa muri transit center.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye

Yisangize abandi