Umwanditsi Dr Nicodème Hakizimana yamuritse igitabo gishya yise “Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo”, kigaruka ku mibereho ya muntu n’ubusabane n’Imana.
Ni igitabo kigaruka ku kwizera kugendana n’ibikorwa, yamuritse ku Cyumweru, tariki ya 30 Ugushyingo 2025, kikaba cyanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Dr Hakizimana avuga ko yanditse iki gitabo agamije gufasha abantu kuva mu byaha no kureka ingeso mbi, kugira ngo ubuzima bwabo babwegurire Kristo.
Mu kwandika iki gitabo, uyu mwanditsi yagendeye ku mpamvu eshatu zirimo ivugabutumwa rirambye, kwigisha abavugabutumwa no gufasha Abakristo kwigira Ijambo ry’Imana mu ngo zabo.
Yagize ati: “Ivugabutumwa ryanditse riraramba; umuntu arapfa ariko inyandiko zigakomeza kubaho ibinyejana n’ibinyejana. Iki gitabo kizakomeza kuvuga ubutumwa n’igihe ntazaba nkiri ku isi.”
Asobanura ko iki gitabo yacyandikiye abavugabutumwa nk’abahawe umukoro wo kwigisha benshi ubutumwa bwiza, kandi ko bakwiriye kuba bafite umutsima w’Ijambo ry’Imana n’uw’ubugingo.
Ati: “Iki gitabo ni ingenzi ku bavugabutumwa bose, kuko kizabafasha gusobanukirwa ingingo nyinshi z’Ijambo ry’Imana no kubona ibyo bajya kubwira abantu b’Imana.”
Dr Hakizimana akomeza avuga ko yizera ko Abakristo bazasoma iki gitabo bazasubizwamo imbaraga, kandi abakoraga ibidatunganye bakabireka burundu.
Ati: “Abaguye bazahaguruka, abari bacitse intege baziyongeramo imbaraga, naho abakoraga ibidatunganye bazakizwa.”

Imvano yo kwita iki gitabo ‘Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo’
Dr. Hakizimana avuga ko hari Abakristo benshi batazi neza iby’ubwami bw’Imana, aho usanga bamwe batekereza ko kuba barabatijwe, barakomejwe, kuba bazi gusirimbira mu rusengero bihagije.
Ati: “Iyo kwizera kwawe kugarukira gusa ku magambo utagira ibikorwa, ubwo bu-Kristo buba bupfuye.”
Aha yatanze urugero rw’umusaza wari ufite amafaranga menshi, aza gusabwa kuyajyana muri banki ariko arinangira; nyuma inoti z’icyo gihugu zirahindurwa, maze asigarana amafaranga yamaze gutakaza agaciro.
Ati: “Abakristo benshi rero bagira kwizera gusa nk’uk’wo musaza, bagira kwizera kwataye agaciro, kugarukira ku magambo; kwizera gupfuye ni nk’amafaranga yataye agaciro.”
Yavuze ko yise iki gitabo ‘Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo’ kugira ngo Abakristo bongere bitekerezeho, barebe uburyo bakorera Imana kandi bakaniteza imbere.
Ati: “Iki gitabo kigenewe Abakristo bo mu matorero yose, Abanyarwanda, ndetse n’abantu bo hanze y’u Rwanda.”
Dr. Hakizimana yavuze ko kwizera kugomba kugendana n’ibikorwa, kandi ko Imana idakunda abakristo bakennye b’abanebwe, bakwiriye kwita ku murimo, kuko ingaruka z’ubunebwe ari ubutindi.
Abagisogongeye bashimye !
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri Kaminuza ya Kibogora Polytechnic, Rev. Prof. Ndikumana Viateur, yabwiye UMUSEKE ko iki gitabo gikubiyemo ibyatuma abantu bagira ubuzima bwuzuye, kuko aricyo cyazanye Yesu ku isi.
Yongeyeho ko by’umwihariko umuryango nyarwanda, muri iki gitabo wigishwa gukora kugira ngo abantu biteze imbere, bafatanye kandi bakundane, kuko aricyo Imana ishaka ku bantu bayo.
Yagize ati: “Umuryango nyarwanda urigishwa kugirana ubumwe no guterana inkunga, kugira ngo ubutumwa bwiza buhindure abantu mu mibereho no mu mitekerereze, bave mu magambo bajye mu bikorwa.”
Rev. Prof. Ndikumana yavuze ko mu gihe benshi bashyira mu bikorwa ibyo Dr. Hakizimana yanditse, u Rwanda rwahinduka paradizo.
Ati: “Kubera ko ntushobora kuva mu bukene udakora, kiriya gitabo kiratwereka ko ubunebwe ari icyaha, kandi ko imirimo yose, cyane cyane ku rubyiruko, tugomba kuyiha agaciro.”
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Pst. Ndayizeye Isaïe, na we yashimye igitabo ‘Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo’.
Yavuze ko yanyuzwe no kuba muri iki gitabo harimo no kunenga abashumba bijandika mu ngeso mbi zirimo indamu no gukora ibyangwa n’Imana.
Rev. Pst. Ndayizeye yavuze ko ubutumwa bwiza bugomba gushingira ku kuri, urukundo n’inyigisho zituma abantu bakura mu by’umwuka, kandi abashumba bagakurikirana imibereho y’abakristo.
Yagize ati: “Abashumba, kugira ngo bahindure ubuzima bw’abantu babatoze gukora no kwiteza imbere, ni uko bazirikana abakristo n’itorero, guhera ku wa mbere kugeza ku cyumweru, mu byo bakora byose.”







NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

