Nyuma yo guhabwa amahugurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, abacunga umutekano ku bibuga bazwi nk’aba-Stewards bibumbiye muri Eagle S.C Company Ltd, biyemeje kunoza imikorere barushaho gukora kinyamwuga.
Mu minsi mu mpera z’Ugushyingo 2025, ni bwo hakozwe amahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi aba-Stewars basanzwe babarizwa mu Ikompanyi ya Eagle S.C Company Ltd isanzwe icunga Umutekano wo ku bibuga by’imikino byiganjemo iby’umupira w’amaguru.
Ni amahugurwa yakozwe iminsi ibiri kuva tariki ya 26-27 Ugushyingo, abera kuri Kigali Pelé Stadium. Yatanzwe na Komiseri Ushinzwe Umutekano ku bibuga n’Imyitwarire Myiza ku mikino muri FERWAFA, Bizimana Jonathan, yasojwe ndetse abayitabiriye bahawe Impamyabushobozi.
Nyuma yo kuyasoza, abanyamuryango bose ba Eagle S.C Company Ltd, bahavuye biyemeje kunoza imikorere y’akazi basanzwe bakora ku bibuga, bimeza kugakora kinyamwuga.
Izere Valerie usanzwe ari umuyobozi w’iyi Kompanyi akaba ari nawe wayishinze, yashimiye FERWAFA ku bwo kubahugura no kubongerera ubumenyi ariko abasezeranya we n’abagize uyu Muryango bagiye kunoza akazi bakoraga bakarushaho kugakora kinyamwuga.
Eagle S.C Company Ltd, igizwe n’abagera kuri 300 bakora akazi ko gucunga umutekano ku bibuga bitandukanye yaba iby’umupira w’amaguru n’indi mikino.
Ubusanzwe aba-Stewards, bunganira izindi nzego z’Umutekano ku bibuga biberaho imikino itandukanye. Ni bamwe kandi bagira uruhare runini mu gucunga no kubungabunga Umutekano ahabereye Imikino.







