FERWACY yemeje ko yasezeye kuri David Louvert

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Mukino w’Amagare mu Rwanda, FERWACY, ryatangaje ko uwari umutoza w’amakipe y’Igihugu muri uyu mukino, David Louvert, batazakomezanya.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Ukuboza 2025, ni bwo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare, FERWACY, Ndayishimiye Samson, ari kumwe na bagenzi be bafatanyije kuriyobora basezeye kuri Louvet.

Nyuma y’Imikino ya Shampiyona Nyafurika ya 2025 yabereye muri Kenya, David Louvet wari umaze gufasha Abanyarwanda gusaruramo imidali 10, yaciye amarenga yo kutazakomeza kuyitoza.

Mu butumwa yatanze yavuze ko yagiranye n’u Rwanda urugendo rwiza, bityo agiye gusubira iwabo mu Bufaransa.

Ati “Nyuma y’imidali 10 muri Shampiyona Nyafurika, nishimiye kugera ku musozo w’amasezero yanjye n’u Rwanda duhagaze neza. Intego zanjye ntabwo zari zoroshye, ariko nzahora nibuka ubuhanga n’ubumuntu naboneye aha.”

“Ubu noneho ngiye gushyira imbere gusubira iwacu mu Bufaransa nongere nshyikirane n’umuryango wanjye, ntekereza ku hazaza h’akazi kanjye mu 2026. Uru ni urugendo rwanjye rwa nyuma mu Rwanda.”

David Louvet asezeye ku Ikipe y’u Rwanda mu gihe imyiteguro y’Irushanwa ritaha rya Tour du Rwanda riteganyijwe kuva tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026.

Ikipe y’u Rwanda isigaranywe na Sempoma Félix usanzwe ari Umutoza wungirije wa yo.

Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yasezeye kuri David Louvert
Komite Nyobozi ya FERWACY, ubwo yasezeraga kuri Louvert
Basezeranyeho neza

 

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi