Ishyirahmwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko ryashyizeho uburyo bwo gukurikirana no kubyaza umusaruro Abanyarwanda bavukiye ku Mugabane w’i Burayi.
Ibi byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice n’abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda.
Shema yavuze ko mu mushinga wo kubyaza umusaruro impano z’abato b’Abanyarwanda bari hirya no hino ku Isi, harimo kwegera abana b’Abanyarwanda bavukiye ku Mugabane w’i Burayi kugira ngo babyazwe umusaruro.
Yagize ati “Biroroshye guhuriza hamwe abana bari i Burayi, kuruta uko baza guhurizwa mu Rwanda. Hari n’ababyeyi batabyumva.”
Yakomeje agira ati “Twebwe twavuze ko tuzajya dufata igihe runaka, tugakorana n’Abanyarwanda bari yo [i Burayi], tukajya kubahuriza hamwe ari nk’abana 30, tugende tuganire, turebe urwego bariho ko ruri ku rwo twifuza.”
Uyu Muyobozi uyobora FERWAFA, yakomeje avuga ko we na bagenzi be bayoborana iri Shyirahamwe, bafite intego y’uko mu 2028, u Rwanda rugomba kuzahagararirwa mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17.
Avuga ko ibi bizagerwaho biciye mu kwita ku bakiri bato bari munsi y’imyaka 14-16, bagomba gushyirirwaho amarushanwa ahoraho, hagamijwe ko abato bayakina bagomba kugira imikino myinshi mu maguro.



UMUSEKE.RW
