Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahawe igihembo cy’Amahoro n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, mu muhango wabereye i Washington muri iki Gihugu.
Ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habereye umuhango wa tombola yo gushyira amakipe mu matsinda y’Igikombe cy’Isi 2026.
Ni umuhango warimo Perezida, Donald Trump, Gianni Infantino uyobora FIFA n’abandi bayobozi batandukanye. Uretse iyi tombola yakozwe, habaye n’umuhango wo gushimira Donald Trump ku bwo gushyigikira Amahoro ku Isi.
Ni igihembo yahawe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino. Gusa gitandukanye n’igihembo kizwi nka ‘Prix Nobel’ gisanzwe gihabwa uwashyigikiye Amahoro ku Isi.
Infantino akimara gushyikiriza Perezida Trump iki gihembo, yagize ati “Ni ibi twifuza ku Muyobozi.”
Mu Ugushyingo uyu mwaka, ni bwo FIFA yatangaje ko izatanga iki gihembo mu rwego rwo kuzirikana, guha agaciro no gushyigikira imbaraga z’abantu bashyigikira abandi mu kurema icyizere cy’ahazaza.
Nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe, Trump uyobora Amerika, ni we wabimburiye abandi mu guhabwa iki gihembo.

UMUSEKE.RW
