Gakenke: Inzego z’umutekano zateye ibiti 2000

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Inzego inzego zishinzwe umutekano zigizwe n’abasirikare ba RDF babarizwa muri Diviziyo ya 2, Abapolisi, ndetse n’abakozi ba RIB bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru, bateye ibiti 2000 mu Karere ka Gakenke.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Ukuboza 2025, mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Kagano, Umurenge wa Muzo.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano mu Ntara, barimo ACP Edmond Kalisa, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, hamwe na Lt Col Charles Kamali, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara muri iyo ntara.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse, yashimye uruhare rw’inzego z’umutekano mu guteza imbere imibereho y’umuturage.

Yagize ati: “Dushima ibyiza mudahwema kutugezaho, byaba ibirebana n’umutekano mukora nk’inshingano zanyu za buri munsi, ndetse no kudufasha mu bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage.”

Yakomeje avuga ko ibi biti bizafasha gukomeza ubutaka bw’ahubakwa umudugudu, kandi ko bizabungwabungwa kugira ngo bizatange amahumbezi ku batuye muri uwo mudugudu.

Ati: “Tuzakomeza kwibukiranya akamaro k’igiti, bityo buri wese arusheho kugira umuhate wo kwita kuri ibi biti, kandi buri wese azishimire umusaruro bizatanga nibimara gukura.”

Inzego z’umutekano zashimye uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano, kandi basabwa gukomeza ubwo bufatanye kuko umutekano ari wo shingiro rya byose.

Brig. Gen Deo Rusanganwa, Umuyobozi wa Diviziyo ya 2, yashishikarije abaturage gutera ibiti no gufata iya mbere mu kubifata neza no kubirinda.

Mu butumwa bwo kuri X, Minisiteri y’Ingabo yanditse ko inzego z’umutekano zizakomeza ibikorwa nk’ibi byo gutera ibiti mu bindi bice bitandukanye by’Intara y’Amajyaruguru.

Inzego zishinzwe umutekano zateye ibiti mu Karere ka Gakenke

THIERRY MUGIRANEZA & JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi