Perezida Kagame na Infantino basabanye n’abana bakina Ruhago – AMAFOTO

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino, basabanye n’abana 220 bari hagati y’imyaka 13 na 15 baturutse mu marerero atandukanye mu Gihugu muri gahunda yiswe ‘FIFA Football Festival.’

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 26 Ukuboza 2025 muri Stade Amahoro. Perezida, Paul Kagame wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’abandi, bari mu bitabiriye iki gikorwa.

Iki gikorwa kigamije gukundisha abana umupira w’amaguru, cyahurije hamwe abana 220 baturutse mu marerero 11 yo hirya no hino mu Gihugu. Aba barimo abahungu 120 n’abakobwa 100 bari hagati y’imyaka 13 na 15.

Abana baturutse mu marerero 11 arimo atanu y’abakobwa n’atandatu y’abahungu, bose bawe imipira yo gukina. Hatanzwe imipira 250 mu gihe mu Gihugu hose hazatangwa imipira 5000.

Uretse igikorwa cya ‘FIFA Football Festival’ cyamuzanye, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yanitabiriye umukino w’Umunsi wa 13 wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje Gasogi United na AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium ubwo zanganyaga igitego 1-1.

Abandi bayobozi bari kumwe na Gianni, barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umuyobozi w’Icyicaro cy’Iterambere rya ruhago cya FIFA gikorera i Kigali, Davis Ndayisenga na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice.

Perezida, Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bana bitabiriye iki gikorwa
Umukuru w’Igihugu ni we watangije iki gikorwa cyabereye muri Stade Amahoro
Ubwo Umukuru w’Igihugu yakiraga Perezida wa FIFA, Gianni Infantino usanzwe ari inshuti y’u Rwanda
Perezida, Kagame yishimanye n’abana
Abana bahawe imipira yo gukina
Abana beretswe urugwiro
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yaganirije aba bana
Abana 220 ni bo bari bahurijwe muri ‘FIFA Football Festival’
Ubwo Gianni yajyaga gusuhuza abakinnyi ba Gasogi United na AS Kigali
Infantino yarebye umukino w’Umunsi wa 13 wa Shampiyona
Ubwo yasuhuzaga abakinnyi ba Gasogi United

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi