Gisagara: Basabwe kwita ku bidukikije hagamijwe kongera umusaruro

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Komiseri wungirije muri Komisiyo y’Ubukungu muri Green Party, Ingabire Yvonne

Mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, Green Party yasabye abarwanashyaka bayo mu Karere ka Gisagara kurengera ibidukikije, hibandwa ku mikoreshereze myiza y’ubutaka no kubyaza umusaruro amazi y’imvura.

Babisabwe kuri uyu wa 6 Ukuboza 2025, mu nama n’amahugurwa yabereyemo amatora yo kuzuza inzego z’iri shyaka kuva ku mirenge kugera ku rwego rw’akarere.

Komiseri wungirije muri Komisiyo y’Ubukungu, Madame Ingabire Yvonne, yatanze ikiganiro kivuga ku ruhare rw’abarwanashyaka mu kurengera ibidukikije, hibandwa ku bagore n’urubyiruko.

Yabakanguriye gufata amazi aturuka ku mazu yabo no mu mirima bakayabyaza umusaruro, bakagira umuco w’isuku, bakita ku bidukikije kandi bakabyigisha n’abandi.

Ingabire yabasabye kandi gutera ibiti kuko bituma bahumeka umwuka mwiza, bikanabarinda ibyago byo gusenyerwa n’umuyaga ndetse n’amazi ashobora gutwara ubutaka bahinga.

Umwe mu rubyiruko yavuze ko yungutse ubumenyi bwo kwita ku bidukikije burimo gutandukanya ibintu bibora n’ibitatobora.

Yagize ati: “Macupa y’ibyuma cyangwa ya pulasitiki igashyirwa ukwabyo, hanyuma imyanda ibora igashyirwa ukwayo kugira ngo izaduhe ifumbire.”

Umunyamabanga muri Komisiyo y’Itangazamakuru muri Green Party Rwanda, Batsinda Juliet, yatanze ikiganiro ku mikoreshereze myiza y’imbuga nkoranyambaga n’ukuntu zabyazwa umusaruro.

Yavuze ko uko ikoranabuhanga rikomeza kwinjira mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, rigomba kugira uruhare no mu iterambere ryabo.

Batsinda yabasabye kujya bashishoza bagashungura, kuko ibiri n’ibijya kuri internet byose atari ko bigira umumaro, by’umwihariko abasaba kumenyekanisha ishyaka no kwamagana abasebya u Rwanda.

Yagize ati: “Nk’umuhinzi, wajya kuri internet kuko hari imbuga zigufasha kwita ku murima n’ibihingwa, hari isoko ryagutse n’ibindi. Urubyiruko narwo hari ibyarufasha kunoza imishinga, kubona amahirwe y’akazi n’ibindi.”

Komiseri Mukuru mu ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Hon. Mugisha Alexis, wari umushyitsi mukuru, yasobanuriye abarwanashyaka ingengabitekerezo ya Green Party n’ibirango byayo.

Komiseri Mukuru mu ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Hon. Mugisha Alexis
Komiseri wungirije muri Komisiyo y’Ubukungu muri Green Party, Ingabire Yvonne
Umunyamabanga muri Komisiyo y’Itangazamakuru muri Green Party Rwanda, Batsinda Juliet

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi