Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, ryasabye abantu kujya batekereza kabiri mbere yo gushyira ibitekerezo n’amafoto kuri konti zabo kuko iyo bititondewe bibyara ibyaha n’izindi ngaruka ku muryango.
Ni ubutumwa bwatanzwe ku Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025, ubwo abarwanashyaka ba Green Party mu Karere ka Huye bahuriraga mu nama ikomatanyije amahugurwa n’igikorwa cy’amatora yo kuzuza inzego z’ishyaka ku rwego rw’Akarere.
Umunyamabanga muri komisiyo y’itangazamakuru mu Ishyaka Green Party, Batsinda Juliet, yabwiye abarwanashyaka b’iri shyaka ko bakwiriye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha ishyaka ndetse n’igihugu muri rusange.
Yongeyeho ko muri iki gihe igihugu gihanganye n’abifashisha imbuga nkoranyambaga mu gukwiza amakuru y’impuha ku gihugu n’abayobozi bakuru bacyo, abarwanashyaka ba Green Party bagomba kuzikoresha banyomoza abasebya u Rwanda.
Ati “Mukwiriye kuzikoresha neza no kuzibyaza umusaruro.”
Yavuze kandi ko ababyeyi benshi bakomeje kugorwa no gufasha abana babo kumenya gukoresha neza telefoni n’imbuga nkoranyambaga, kuko hari byinshi babonera kuri izo mbuga bishobora kubahungabanya.
Yagize ati:” Rero, twirinde gushyira ibintu byose kuri izi mbuga tudatekereje, kuko ntituzi uwo bishobora kugeraho. Bishobora kuba umwana w’umuvandimwe wawe cyangwa uwa mugenzi wawe.”
Yakomeje agaragaza ko abana benshi bari guhura n’ingaruka mbi zituruka ku kubona ibikorwa by’abakuze bakiri bato, anasaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoresha amagambo atari meza.
Komiseri Mukuru muri Green Party, Hon. Mugisha Alexis, yabwiye Abarwanashyaka bo mu Karere ka Huye igitekerezo ngenga cy’iryo shyaka kuva mu ishingwa ryaryo ko ari uguharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ko kandi bizakomeza kuba ishingiro.
Yagize ati:” Buri murwanashyaka yumva neza ko guharanira demukarasi no kurengera ibidukikije bigomba kuba inkingi ya mwamba mu gutuma demokarasi U Rwanda rwifuza igerwaho.”
Kuva muri Gashyantare 2025, Green Party yatangije ibikorwa bitandukanye bikomatanyije amahugurwa n’igikorwa cy’amatora yo kuzuza inzego z’ishyaka ku rwego rw’Akarere.
Ni ibikorwa byazengurutse uturere twose bikaba bizasorezwa mu Karere ka Nyamagabe.






NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
