Hanenzwe uburyo hari ababyeyi b’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe babahisha mu nzu kubera ipfunwe no kumva ko ntacyo bazimarira, bibutswa ko iyo migirire mibi ibavutsa uburenganzira bwo kwiga no kwifasha.
Ni ubutumwa bwatanzwe ku wa 18 Ukuboza 2025 mu gikorwa cyahurije hamwe abafatanyabikorwa b’Umuryango Izere Mubyeyi.
Uyu muryango ukorera mu Murenge wa Masaka ufite ishuri ryigamo abana 198, barimo 68 bafite ubumuga bwo mu mutwe.
Abana bo muri iri shuri bafite isuku kandi batojwe kwitwara neza no kugira ikinyabupfura, bitandukanye n’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe baba mu miryango yabo.
Patience Irafasha yavuze ko abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bafite impano nyinshi, atanga urugero rwe rwo kuba yaraserukiye u Rwanda mu Budage na Abu Dhabi atahukana imidali mu mukino wa Boccia.
Ati: “Ndi umwana ufite ubumuga, ariko narize, nahagarariye igihugu ku rwego mpuzamahanga kandi nazanye ibikombe. Ababyeyi bareke guhisha abana bameze nka njye, babahe uburenganzira kuko barashoboye.”
Twahirwa Innocent, avuga ko umwana we w’umukobwa yavukanye ubumuga bwo mu mutwe, nyuma yo kumugeza muri iki kigo yamaze gutozwa uburere n’ikinyabupfura, ku buryo bimutera ishema ku mubona mu bandi bana.
Ati: “Ni umukobwa nkunda w’inshuti yanjye nawe unkunda, ku buryo kumujyana kwiga bintera ishema. Hari byinshi amaze kugeraho, imirimo arayikora, uyu munsi aratinyuka akavuga mu gifaransa cyiza n’ibindi.”
Yongeraho ko: “Guheza umwana mu nzu ni bibi cyane, kuko umwana ni nk’undi, yavutse nk’abandi, nta ruhare yabigizemo. Uburezi budaheza burahari; nibazane abana bareke ipfunwe bige.”

Agnes Mukashyaka, washinze Izere Mubyeyi, avuga ko nubwo amasomo batanga agira akamaro gakomeye, hari ababyeyi bagihisha abana bafite ubumuga bakabangira kwiga.
Ashimangira ko uyu muryango ugamije gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kugira uburenganzira nk’abandi, kandi ababyeyi bakabakunda, bakumva neza ko atari umuzigo cyangwa umusaraba bikoreye.
Ati: “Hari abafite imyumvire iri hasi, bumva ko umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe ntacyo azageraho ko ntacyo azabamarira, bakabona ko kumujyana ku ishuri ari uguta igihe. Bagomba kubicikaho, kuko ni abana nk’abandi.”
Umunyamabanga Mukuru wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yagarutse ku kibazo cy’ababyeyi bagifite umuco mubi wo guhisha abana bafite ubumuga, avuga ko bidakwiye kuko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi.
Yagize ati: “Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bagomba kumva ko ari abana nk’abandi, ntibibatere ipfunwe; nibajyane abana ahabona, bajye ku ishuri bahabwe amasomo nk’abandi.”
Hanenzwe kandi imiryango yitwikira gufasha abantu bafite ubumuga ariko igashyira imbere inyungu z’abayishinze aho kuzamura abafite ubumuga.









