Hari abasirikare basoje amahugurwa yisumbuyeho yo kurwanira ku butaka

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Abasirikare biga kurwanira mu nyubako ndende

Gabiro – Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa y’Ingabo ku rwego rwa Brigade yabereye mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare cya Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Iyo Brigade yari imaze amezi atanu n’icyumweru kimwe mu mahugurwa yisumbuyeho y’ingabo zirwanira ku butaka (Advanced Infantry Course).

Gen Mubarakh yashimiye abasirikare barangije amahugurwa, agaragaza uruhare rukomeye ayo mahugurwa agira mu gutegura abasirikare kurinda ubusugire bw’igihugu, no guhangana n’ibyahungabanya umutekano.

Yavuze ko uretse ubumenyi bwa mu bya gisirikare, aya mahugurwa yanashimangiye inyigisho z’ikinyabupfura (discipline) kiranga RDF ari na yo nkingi ikomeye ifasha abasirikare kugira indangagaciro za RDF, gukorana ubunyamwuga no gusohoza inshingano zabo neza.

Umugaba Mukuru w’Ingabo yasabye abasirikare gukoresha ubumenyi n’ikinyabupfura bagaragaje mu mahugurwa mu gusohoza inshingano zabo.

Gen MK Mubarakh yasabye abasirikare kurangwa na discipline

IVOMO: RDF Website

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi