UPDATE: Hafunzwe abakekwaho urupfu rw’umugabo wari wagiye kwiba inka

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Abagenzacyaha batangiye iperereza (Archives)

UPDATES 22h34: Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko abantu bane bafunzwe bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa, byavuyemo urupfu rw’umuntu ukekwaho kwiba inka.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Kabagari.

Polisi iributsa abaturage ko bajya batanga ikirego mu nzego z’ubuyobozi aho kwihanira, igakangurira abafite ingeso yo kwiba kuyireka ahubwo bagakora ibibateza imbere.

 

Inkuru yabanje

Ruhango: Umugabo witwa Nzabahimana Osile bivugwa ko yari agiye kwiba inka bayimutesheje, ashoza intambara baramukubita kugeza ashizemo umwuka.

Byabereye mu Mudugudu wa Kabere, Akagari ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana, mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu kabiri taliki 23/12/2025.

Bamwe mu baturage bavuga ko Nzabahimana Osile yinjiye mu rugo rwa Minani Augustin akingurira inka ye ashatse kuyisohora Minani arumva, abyuka amukurikiye batangira kurwana kugeza ubwo yatabaje abana be baramukubita kugeza apfuye.

Ugenzebuhoro Mussa wo mu Mudugudu wa Gakongoro, Akagari ka Buhanda Umurenge wa Bweramana yabwiye UMUSEKE ako muri uyu Mudugudu hashize igihe havugwa ubujura bw’inka, ndetse ko nyakwigendera asanzwe akekwaho ubu bujura icyaburaga ari ibimenyetso.

Ati: ”Amakuru dufite ni uko Nzabahimana Osile yagiye kwiba inka, agasanga nyirayo ari maso batangira kugundagurana noneho atabaza abana be.”

Ugenzebuhoro avuga ko uyu ukekwaho ubujura yanze guhunga ahitamo guhangana na Minani nyiri iyo nka akabona nta yandi mahitamo ari ukwivuna uwo mugabo baramukubita ahasiga abuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Nsanzimfura Jean de Dieu yabwiye UMUSEKE ko bakimara kumenya iyo nkuru biyambaje inzego z’umutekano kugira ngo zitangire  iperereza ku cyishe uyu mugabo.

Ati: ”Inzego z’Ubugenzacyaha na Polisi zamaze kuhagera, kandi zatangiye gukora iperereza.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yemeje aya makuru avuga ko inzego zishinzwe umutekano zahageze, kandi ko ategereje ibiva mu iperereza batangiye gukora.

Ati: ”RIB na Polisi bariyo dutegereje raporo baduha ariko bahageze.”

Kugeza ubu inka nta kibazo ifite kuko bayishubije mu kiraro, bikavugwa ko Minani yatangiye kubazwa na RIB.

Gusa bamwe muri abo baturage bakavuga ko muri uyu Murenge wa Bweramana, ndetse n’uwa Kabagari bihana imbibi mu mezi abiri ashize abajura bamaze kwiba inka 8, cyakora nta rwego rwa leta rwabyemeje.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Yisangize abandi