Hatowe abahagarariye Green Party muri Gasabo na Nyarugenge

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda kuri uyu wa Gatanu, tariki 12 Ukuboza 2025, batoye ababahagarariye mu turere twa Gasabo na Nyarugenge, nyuma y’iminsi ibi bikorwa bibera hirya no hino mu Ntara.

Komiseri Mukuru, Hon. Alexis Mugisha, ni we wafunguye ibi bikorwa, aho abarwanashyaka batoye abayobozi ku rwego rw’Akarere, banahugurirwa ku miyoborere, demokarasi, ubumenyi mu kurengera ibidukikije, kwiteza imbere n’ibindi.

Muhawenimana Louise, wongeye gutorerwa kuyobora Green Party mu Karere ka Gasabo, yavuze ko bishimira kuba iri shyaka ryarashyizeho uburyo bwo kwiteza imbere, rikaba rikomeje gufasha abaturage kwikura mu bukene.

Ati: “Iyo mishinga yo kwiteza imbere, n’ayo mahirwe baduhaye, turi kuyabyaza umusaruro; abana bacu bariga, abari mu murongo w’ubukene barateza imbere imibereho yabo, kandi gutanga mituweli ntibikigoye.”

Umunyamabanga muri Komisiyo y’Itangazamakuru muri Green Party Rwanda, Batsinda Juliet, yabasabye gukoresha neza imbuga nkoranyambaga no kwirinda kugwa mu mutego w’abaharabika u Rwanda.

Yavuze ko bakwiriye kwirinda icyasubiza u Rwanda mu mateka y’icuraburindi rwanyuzemo, ahubwo bagaharanira kugaragaza ibyiza igihugu kimaze kugeraho n’uruhare mu gufatanya n’abandi kurwubaka.

Ati: “Hari icyizere cyo kubona amajwi menshi mu matora ataha!”

Komiseri Mukuru, Hon. Alexis Mugisha, yagaragaje ko inama zikomatanyije n’amahugurwa bamaze igihe bakorera hirya no hino mu gihugu bitanga icyizere cy’uko mu matora ya 2029 bazatsindira imyanya myinshi.

Yasobanuye ko iki cyizere gishingiye ku kuba abarwanashyaka barasobanuriwe birambuye amahame ya Green Party n’ingengabitekerezo yayo, aho ngo bose bari mu murongo umwe.

Yagize ati: “Ishyaka ryacu rikomeje kwegera abarwanashyaka baryo, ari na ko barushaho kurikunda, bikaduha icyizere cy’uko mu matora azakurikiraho tuzabona amajwi ahagije.”

Hon. Mugisha yavuze ko uko abantu barushaho kurikunda, ari na ko bagenda barisobanurira abandi, bigatuma n’abarwanashyaka baryo biyongera.

Ati: “Ku buryo bugaragara, twumva ari ibikorwa bikomeje kutuzanira umusaruro nk’uwo twari twiteze mu rwego rwa politiki.”

Yavuze ko batewe ishema no kuba kuva muri Gashyantare 2025 barabashije kwegera abarwanashyaka babo hirya no hino mu gihugu, bakitorera abayobozi kuva ku rwego rw’umurenge, bakanacengerwa ingengabitekerezo y’ishyaka.

Nyuma y’inama, amahugurwa n’amatora mu turere twa Gasabo na Nyarugenge, Green Party isigaje guhura n’abo mu turere twa Kicukiro, Huye na Nyamagabe, ikaba ihetuye uturere tw’igihugu cyose.

Komiseri Mukuru, Hon. Alexis Mugisha yavuze ko bizeye imyanya myinshi mu matora ya 2029

Umunyamabanga muri Komisiyo y’Itangazamakuru muri Green Party Rwanda, Batsinda Juliet
Abitabiriye mu Karere ka Gasabo

Abitabiriye mu Karere ka Nyarugenge

Abatowe muri Nyarugenge bagaragaje imigabo n’imigambi

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi