I Burasirazuba: REMA imaze gutera ibiti byihanganira izuba kuri hegitari 3,719

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Mu Murenge wa Mpanga Akarere ka Kirehe hatewe ibiti bigamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe

I Burasirazuba: REMA imaze gutera ibiti byihanganira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibivangwa n’imyaka kuri Hegitari  3,719.

Mu Turere tubiri two mu Ntara y’i Burasirazuba, REMA imaze gutera ibiti byihanganira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibivangwa n’imyaka biri ku buso bwa hegitari 3,719.

Binyuze mu mushinga wa NAP Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) buvuga ko ahatewe ibiti bihangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ari ahantu hakikijwe n’amabuye, hagaragaraga ikibazo cy’izuba mu Mirenge ya Mpanga, Kigina, Nyarubuye na Nasho mu Karere ka Kirehe.

Umukozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri REMA, Ngendahimana Cyprien avuga ko intego nyamukuru z’uyu mushinga ari ukubaka ubudahangarwa, no gufasha igihugu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ati: ”Ahatewe ibyo biti abahatuye batekerezaga ko kuhatera ibiti bitashoboka, kubera amabuye menshi ahaboneka.”

Ngendahimana avuga ko ibiti byatewe bitanga umwuka mwiza bikanakurura imvura. Ngendahimana avuga ko ibiti bateye biri mu bwoko bw’ibiti bita Calitris byihanganira izuba.

Nsengiyumva Anatole wo mu Mudugudu wa Rusha, Akagari ka Kankobwa Umurenge wa Mpanga, avuga ko aho REMA yateye ibiti hari hameze nk’ubutayu kubera amabuye akikije agasozi.

Ati: ”Iyo imvura yagwaga yatwaraga ubutaka ariko aho haterewe ibiti ubutaka ntabwo bugitwarwa.”

Aka Gasozi kateweho ibiti gakikijwe n’amabuye menshi hari hameze nko mu butayu

Mukansanga Léonille wo mu Mudugudu wa Musheri, Akagari ka Musheri, Umurenge wa Musheri Akarere ka Nyagatare,  avuga ko ibiti bivangwa n’imyaka bifata ubutaka bahingaho, ariko bikanabarinda umuyaga mwinshi watwaraga ibisenge by’inzu zabo.

Ati: ”Aho haterewe ibiti bivangwa n’imyaka umusaruro tubona wikubye kabiri.”

Umukozi wa REMA ukuriye Umushinga wa NAP, Niyitegeka  Servant avuga ko  hari n’aho uyu mushinga wegereje abahinzi n’aborozi amazi.

Ati: ”Aha twasuye ni igice cy’ubuhinzi n’ubworozi ahenshi bakoresha imirasire y’izuba buhira imyaka yabo.”

Mu Mirenge ine yo mu Karere ka Kirehe, uyu mushinga wateye ibiti bivangwa n’imyaka n’ibihangana n’imihindagurikire y’ibihe kuri hegitari 1,830.

Naho mu Murenge wa Musheri na Matimba uyu mushinga wateye ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 1,889.

Uyu mushinga wa NAP ukorera mu Karere ka Kirehe, Rusizi, Nyagatare na Nyamasheke ukaba uzatwara miliyoni 6 z’amadolari y’Amerika.

Nsengiyumva Anatole wo mu Murenge wa Mpanga avuga ko ahatewe ibiti hari ahantu hakikijwe n’amabuye
Ibiti bivangwa n’imyaka mu Murenge wa Musheri byatanze Umusaruro
Mukansanga Léonille wo mu Murenge wa Musheri Akarere ka Nyagatare
Umukozi wa REMA ukuriye Umushinga wa NAP Niyitegeka Servant

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/iBurasirazuba.

Yisangize abandi