Ibihangange muri gakondo bigiye guha Abanyarwanda umwaka mushya

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Abahanga mu njyana Gakondo, barimo Makanyaga Abdul, Munyanshoza wamamaye nka Mibirizi, Cyusa Ibrahim n’ama Orchestres ya mbere mu Rwanda bagiye gutaramira Abanyarwanda babinjiza mu mwaka mushya wa 2026.

Ibi bihangange bizahurira mu gitaramo cyiswe ‘Ingamba mu nganzo’, kizitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo Dauphin, Orchestre Les Fellows na Orchestre Impala, kikaba kizabera kuri ’Luxury Garden’ (Norvege), Tariki ya 27 Ukuboza 2025,

Cyusa Ibrahim avuga ko we na bagenzi be bamubanjirije mu muziki, ko biteguye gushimisha Abanyarwanda babinjiza mu mwaka mushya wa 2026

Agira ati “Kimwe mu byo nishimira ni ugusoza umwaka nishimanye n’inshuti n’abavandimwe n’Abanyarwanda muri rusange, ndetse nkabaha ibyishimo”

Cyusa Ibrahim amaze kubaka izina rikomeye mu njyana ya Gakondo, aho amaze gukora indirimbo nyinshi zikunzwe n’abatari bake, harimo nka Muhoza wanjye, Marebe yasubiyemo n’izindi nka Imparamba, ndetse zicurangwa no mu birori bitandukanye nko mu bukwe n’ahandi hatandukanye.

Hazaba ahari kandi Orchestre Impala na Les Fellows zimenyerewe mu bisope ahantu hatandukanye, hahurira abantu ngo bishimishe.

Adolphe Higiro, umwe mu bateguye iki gitaramo, yavuze ko abantu bakwiye kucyitabira kuko bateguriwe udushya twinshi.

Ati “Muzitabire muri benshi twishimane mu gutangira umwaka wa 2026, cyane ko twabateguriye udushya mu gitaramo”.

Akomeza asaba abantu kugura amatike ku hakiri kare, kuko ku munsi nyirina w’Igitaramo ashobora kuzaba yashize.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi