Umuryango Benimana Initiative watangije uruhererekane rw’ibitaramo bizagera mu gihugu hose, bigamije guhuriza hamwe abakiri bato bakora ubuhanzi bushingiye ku muco Nyarwanda, kugira ngo bafashwe gutungwa n’impano zabo bityo batazasaza ari ba kabyinirambetezi.
Ni gahunda yagarutsweho ubwo hatangizwaga Itorero Benimana n’uruhererekane rw’ibitaramo byiswe “Umurage wa Benimana”, mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 27 Ukuboza 2025.
Ni igitaramo cy’agatangaza cyitabiriwe n’amatorero yiganjemo ay’abato, ababyeyi, umunyabigwi mu njyana gakondo Muyango Jean Marie, Umupfumu akaba n’Imandwa Nkuru y’u Rwanda Rutangarwamaboko, n’abandi.
Rukizangabo Shami Aloys, umwe mu bashinze Benimana Initiatives, yatangarije UMUSEKE ko iyi gahunda igamije gutoza umuco abato, kugabanya ubukene n’ubushomeri, no guhanga imirimo ishingiye ku muco.
Yasobanuye ko ari igitekerezo cyashibutse nyuma yo kubona abahanzi bakora Hip Hop n’izindi njyana bahabwa za miliyoni, mu gihe abakora ubuhanzi bushingiye ku muco usanga bamwe basaza basabiriza.
Ati: “Twabonye intore zihamiriza igihe kinini, tubona intore zabibayemo imyaka n’imyaniko, ariko ukabona uburyo bashaje nawe ukabona biguteye impungenge.”
Gutoza abato umuco w’u Rwanda
Rukizangabo yavuze ko bashyize imbere gutoza no guhugura abana mu gihugu hose mu mbyino gakondo nyarwanda, ubuvanganzo, imyuga gakondo, ndetse no mu ndangagaciro n’imigenzo y’umuco nyarwanda.
Yatangaje ko Benimana Initiative izashyira mu bikorwa intego zirimo kwigisha, kurinda no kubungabunga umuco, umurage n’ururimi by’Abanyarwanda.
Ati: “Ni ugukundisha umwana w’Umunyarwanda umuco we, ariko atari ukuwumukundisha gusa ngo ahamirize n’ibindi, ahubwo abe uwo muco ushobora gutunga nyirawo.”
Yavuze ko batewe ishema no kuba, kugeza magingo aya, bafite abana yita ingemwe z’umuco nyarwanda, bari mu kigero cy’imyaka 4 kugeza ku 12.

Kugabanya ubushomeri
Iyi gahunda izafasha kugabanya umubare w’urubyiruko rutagira akazi mu gihugu, cyane cyane urufite ubuhanga mu kubyina, kuvuga amazina y’inka, imivugo, ibisakuzo, imigani migufi, inshoberamahanga n’ikibonezamvugo.
Rukizangabo ati: “Zikaba ari intore zihembwa nk’uko abandi bahembwa, atari intore zishonje, atari ukugaburira abapfundapfunze icyo gitekerezo.”
Ni mu gihe kandi bazigishwa imyuga gakondo irimo kuboha, gutaka amasaro, gukora imitako mu birere no mu mpapuro zakoreshejwe, kubumba, ndetse no kumenya indangagaciro n’imigenzo ya kirazira y’umuco nyarwanda.
Byitezwe ko ibi bizagerwaho binyuze mu kongera umubare w’imishinga y’urubyiruko ihabwa inguzanyo, ndetse no gutanga amahirwe yo kugera ku imari no guhanga imirimo binyuze mu murage ndangamuco w’u Rwanda.
Kuzamura imibereho myiza y’urubyiruko
Rukizangabo avuga ko umutwe wa Benimana uzafasha kugabanya ibibazo bitandukanye birimo ibibazo byo mu mutwe, Sida n’izindi ndwara.
Agaragaza ko iyo abana bahuriye hamwe bagatozwa umuco nyarwanda, batijandika mu bizira, kandi ko iyo babyina baba bari kubaka umubiri kuko ari siporo nziza.
Agira ati: “Ubwo ni ukuvuga ko niba bari mu biruhuko, turabarinda kurangarira muri za filime cyangwa kuri televiziyo, ahubwo tukabazana mu bikorwa bibagirira akamaro mu gihe kirambye.”
Guhesha agaciro imbyino z’u Rwanda
Nk’uko buri gice cy’u Rwanda gifite umwihariko mu muco no mu mbyino, harimo ikinimba, ikinyemera, ikinimba cy’ubwato, abasamyi, imishayayo n’izindi, zose zizatezwa imbere.
Shami ati: “Ni ugukora umutwe wa Benimana uzasakara hose, ku buryo umuyobozi cyangwa umushyitsi usuye u Rwanda, n’igihe yajya mu Burengerazuba, bitazaba ngombwa ko dukura amatorero i Kigali.”
Akomeza agira ati: “Ariko abo bantu bakagira ikibatunga, ntibanyunyuzwe n’ababatoza, mu kubatoranya mu marushanwa ntihabe za ruswa, hakagenda ubikwiye kandi agakurayo ikintu gifatika.”

Inararibonye mu muco nyarwanda zahimbawe!
Muyango Jean Marie, uri mu bahanzi gakondo bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, yacyeje iki gitekerezo cya ‘Benimana’, avuga ko n’iyo yatabaruka, yaba afite icyizere ko umuco nyarwanda utazazimira kuko hari abato bazawurinda.
Yagize ati: “Kugeza ubu, biragaragara ko umuco wacu utazacika ahubwo urakura. Numva binshimishije cyane kubona abana bato bakunda umuco wacu.”
Imandwa Nkuru w’u Rwanda, Umupfumu Rutangarwamaboko, yagaragaje ko Abanyarwanda bakwiye gucika ku mico y’amadini yazanywe n’abazungu, ahubwo bagatoza abato umuco nyarwanda kandi bagashyira imbaraga mu guteza imbere amatorero.
Yagize ati “Umuco wacu tuwutoze abato bagitaguza, bazarinda basaza batarawutakobwa, kuko umuco ariwo shingiro.”
Biteganyijwe ko Benimana Initiative izatangira urugendo rwo kuzenguruka igihugu mu bitaramo bya ‘Umurage wa Benimana’ guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2026.















NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Kigali
