Icyayi cyinjiriza Nyamagabe miliyoni 300Frw buri kwezi

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Abahinzi bahembwe inka

Ubuyobozi bwa Rwanda Mountain Tea buravuga ko uruganda, Kitabi Tea Company rwinjiriza akarere ka Nyamagabe, amafaranga miliyoni maganatatu (Frws 300,000,000) ku kwezi.

Umuyobozi wa Rwanda Mountain Tea, Kabeja Alain avuga ko uruganda rwa Kitabi Tea Company ruhemba abakozi barwo bibumbiye muri koperative agera kuri miliyoni magana abiri na mirongo itanu (Frws 250,000,000) ku kwezi, wakongeraho n’abakozi barwo amafaranga akaba ashobora kugera muri miliyoni magana atatu (Frws 300,000,000) buri kwezi.

Uriya muyobozi yabigarutseho mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wahariwe umuhinzi w’icyayi, byabereye ku ruganda rw’icyayi rwa Kitabi Tea Company ruherereye mu murenge wa Kitabi, mu karere ka Nyamagabe.

Ibirori byizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Umurimo w’ubuhinzi bw’icyayi udaheza, isoko y’imibereho myiza n’iterambere rirambye”.

Kabeja Alain yakomeje asaba umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe gufasha abaturage mu bukangurambaga kugira ngo aya mafaranga agirire akamaro abakora ubuhinzi bw’icyayi.

Yagize ati “Nyakubahwa Mayor muce ubusinzi, ba bandi b’abanebwe birirwa ku muhanda ngo afite icyayi yamara guhembwa, hariho abayanywera bakageza imuhira atageze ku cyacumi cy’ayo yahawe, bityo mudufashe abagirire akamaro kandi n’imiryango yabo ayigirire akamaro.”

Uru ruganda rukoresha abakozi barenga 2,500 mu gihe koperative ya KOBACYAMU ikorana na Kitabi Tea Factory ifite abanyamuryango basaga 7000.

Kuva muri mutarama 2025, iyi koperative ya KOBACYAMU yinjije amafaranga asaga miliyari 2 na miliyoni 460 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uhagarariye iyi koperative, yavuze ko intego ya mbere ya Koperative yari ukwagura ubuso bw’ubutaka bakagira ubutaka buhagije bwo guhingwaho icyayi, aho kuri ubu hamaze kugurwa ahagera kuri hegitari 10, muri zo hegitare esheshatu zikaba zimaze guhingwa zikazaterwamo icyayi mu kwezi kwa Mutarama, 2026.

Mu rwego rwo kurushaho kwigira KOBACYAMU yateguye ingemwe z’icyayi zisaga miliyoni ebyiri zizaterwamo icyayi umwaka utaha wa 2026 hakaba hari no gutegurwa izindi ngemwe zizaterwa mu mwaka wa 2027.

Intego yayo mu myaka itanu ikaba ari uguhinga ubuso bushya bungana na hegitari 200.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Hildebrand NIYOMWUNGERI yifurije abahinzi b’icyayi umunsi mwiza, avuga ko ubuhinzi bw’icyayi ari isoko y’imibereho myiza ku bahinzi babwo babukoze neza.

Yagize ati “Umurimo w’ubuhinzi bw’icyayi udaheza, isoko y’imibereho myiza n’iterambere rirambye, nta kabuza igihe ubuhinzi bw’icyayi bwagiyemo abagabo n’abagore twese tukajyamo nta we uhejwe tuvanamo imibereho myiza.”

Umusaruro w’icyayi cyatunganyijwe wiyongereyeho ku rugero rw’ijana na mirongo ine ku ijana (140%) aho wavuye ku biro miliyoni imwe na magana inani na mirongo ine n’umunani (1,848,624 Kg) mu 2009 urazamuka ugera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu na kimwe na magana atandatu mirongo itanu na bine (Kg 2, 751,654).

Muri ibi birori hatashywe irerero ry’abana bato (Cleche) ryubatswe n’uruganda rwa Kitabi Tea Factory kugira ngo rijye rifasha ababyeyi bahinga icyayi kubona aho basiga abana babo bato, kandi bagasigara biga batekanye.

Hanahembwe abahinzi bahize abandi muri uyu mwaka aho babiri bahize abandi bagabiwe inka buri wese, naho abandi bagenda bahabwa ibihembo bitandukanye birimo ihene, matora, icupa n’ishyiga rya gazi n’ibindi.

Umuyobozi wa Rwanda Mountain Tea, Kabeja Alain
Abana b’abahinzi bubakiwe irerero

MUHIZI Elisee /UMUSEKE.RW

Yisangize abandi