‘Igisupusupu’ yasigiye ibyishimo ab’i Rutsiro-AMAFOTO

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Igisupusupu yishimiwe

Umuhanzi Nsengiyumva François, uzwi nka ‘Igisupusupu’, yasigiye ibyishimo abitabiriye ifungurwa rya Kivu Beach Expo & Festival, iri kubera mu Murenge wa Boneza, Akarere ka Rutsiro, ku wa 9 Ukuboza 2025.

Iri serukiramuco rifite umwihariko w’imurikagurisha ryateguwe na Yirunga Ltd ku bufatanye n’Akarere ka Rutsiro.

Mu birori byo kurifungura ku mugaragaro, Nsengiyumva yaririmbye, byitabiriwe n’umubare munini w’abantu, cyane cyane urubyiruko.

Yaririmbye indirimbo ze nka “Mariya Jeanne “, “Rwagitima ” na “Icange Mukobwa ” yishimirwa mu buryo bukomeye na benshi bamufashije kuziririmba.

Yves Iyaremye, umuyobozi wa Yirunga Ltd, yashimye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku kuba aha amahirwe n’umutekano abaturarwanda, bakabasha kwidagadura no kumurika ibyiza by’Igihugu.

Yagize ati: “Ibyishimo mboneye hano ntibisanzwe kubera ko dufite inzira zose zitworoheye. Ngize kujya ntegura ibirori byinshi muri Rutsiro bishimisha abaturage kandi bizana inyungu kuri bose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yashimye inzego zose zashyigikiye igikorwa, ashimira Yirunga Ltd ndetse na Nsengiyumva, uzwi nka ‘Igisupusupu’, watanze ibyishimo bidasanzwe.

Yagize ati: “Ndashima Igisupusupu cyaduhaye ibyishimo. Ibi birori ni ubwa mbere tubibonye iwacu bimeze gutya, tugiye guharanira ko biba kenshi dufatanyije, tunashimira abafatanyabikorwa bacu batadutenguha.”

Kuri uyu wa Gatatu, hategerejwe umuraperikazi Young Grace uri buririmbire ku abitabira Kivu Beach Expo and Festival 2025.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative
Yves Iyaremye, umuyobozi wa Yirunga Ltd

Igisupusupu yishimiwe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi