Umuhanzi Alexis Dusabe agiye gukora igitaramo cy’amateka yise ‘Umuyoboro 25 Years Concert’, azizihirizamo imyaka 25 amaze akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari na cyo azamurikiramo alubumu ye ya kane.
Icyo gitaramo kidasanzwe cy’uyu muhanzi watangiye umuziki mu mwaka wa 2000 kizaba tariki ya 14 Ukuboza 2025 muri Camp Kigali.
Abahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel, barimo Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo ‘Ibyo Ntunze’, ndetse na Pastor Lopez uzwi mu ndirimbo ‘Imana y’akandi karyo’, n’abandi, bazahembura abazitabira.
Iki gitaramo cy’amateka kizamurikirwamo Alubumu ya kane yise Amavuta y’Igiciro, igizwe n’indirimbo 12 zamaze gukorerwa amajwi, ziri mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Igiswahili, Icyongereza n’Igifaransa.
Alexis Dusabe afata iki gitaramo nk’umunsi w’amateka wo gushima Imana yabanye na we mu myaka 25 amaze mu muziki.
Yagize ati “Ni igitaramo nzizihirizamo imyaka 25 maze mu muziki kuko mu 2000 nibwo nakoze indirimbo yanjye ya mbere nise ‘Umuyoboro’, ari na yo mpamvu nayicyitiriye.”
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yamaze gushyirwa ahabona, aho abayagura bakoresheje Airtel Money bagabanyirizwa 10% ku giciro cy’itike bahisemo.
Ku wa 14 Nzeri 2025, Alexis Dusabe yamuritse umusogongero w’iyi Album ye Amavuta y’Igiciro, mu gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda n’abandi bakunda indirimbo ze.
Kugeza ubu matike yamaze kugera hanze, wayagura unyuze kuri www.umuyoboro.com aho ugabanyirizwa 10% kuri Airtel Money. Ushobora kubona itike kandi wifashishije iyi code: *797*50*2*93# cyangwa ugahamagara iyi nimero: 0788880901.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
