Ni umunsi wa Kabiri, ingabo za leta ya Congo, FARDC n’abazifasha barimo ingabo z’u Burundi na Wazalendo bahangana n’inyeshyamba z’Ihuriro AFC/M23, mu kibaya cya Ruzizi, no mu nkengero zacyo.
Amakuru aravuga ko kubera iyi mirwano, hari Abanyecongo bahungiye mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kamanyola.
Cyakora Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yabwiye UMUSEKE ko aza kuduha amakuru mu mahasa ari imbere.
Ku munsi wa kabiri w’imirwano, inyeshyamba za AFC/M23 zakomeje guhangana n’ibitero by’ingabo za leta ya Congo, FARDC n’abafatanya na zo, mu gace ka Kaziba/Walungu.
Indi mirwano irabera mu gace ka Katogota, aha ingabo za Congo ku wa Kabiri zavugaga ko zahambuye AFC/M23 ariko amakuru UMUSEKE ufite yizewe ni uko AFC/M23 ari yo ikigenzura akaga gace.
Radio Maendeleo ikorera i Bukavu, iravuga ko abaturage benshi bahunze berekeza i Kamanyola bavuye i Katogota.
Hari n’abaturage bo mu bice bya Kambara na Rugenge muri Kamanyola bahisemo guhunga.
Iyi mirwano imaze kugwamo abantu batandukanye bose bagera kuri 19. Radio Maendeleo ivuga ko muri Sheferi ya Kaziba, abantu 11 bari mu nzu igisasu cyayiguyeho bose bapfiramo.
Inzu nyinshi zangijwe n’amasasu y’imbunda nini na bombe ziri kuraswa ahantu hatandukanye.
Amakuru y’iyi radiyo kandi avuga ko bombe yatewe n’indege itagira abapolite yarashe urusengero, ndetse ngo hari abantu bakomeretse.
Iyi mirwano iraba mu gihe i Washington DC muri leta zunze ubumwe za America kuri uyu wa Kane tariki 04/12/2025 hategerejwe isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Perezida Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame.
Ayo masezerano agamije kuzana amahoro mu burasirazuba bwa Congo, n’iterambere mu by’ubukungu. Gusa AFC/M23 yamaze gutangaza ko yo bitayireba, ko yo itegereje amasezerano y’amahoro hagati yayo na leta ya Congo Kinshasa bimaze igihe biganirira i Doha muri Qatar.
UMUSEKE.RW
