Bamwe mu mpunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama bahawe impamyabushobozi nyuma yo guhugurwa ku kubyaza umusaruro ibikomoka ku mpu, bahamya ko ubumenyi bahawe buzabafasha kuzamura ireme n’ubunyamwuga mu byo bakora.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 22 Ukuboza 2025 mu Karere ka Kirehe, cyateguwe na Rwanda Leather Association mu rwego rwo guteza imbere ubumenyingiro no guhanga imirimo.
Umuyobozi wa Rwanda Leather Association, Kamayirese D’Amour, yavuze ko aya mahugurwa azafasha abatunganya ibikomoka ku mpu kwigirira icyizere no kunoza imirimo yabo.
Yagize ati: “Bahawe impamyabushobozi bizabafasha kwigirira icyizere, kuko bafite igihamya cy’ibyo bize; bityo bazarushaho kunoza imirimo yabo, kuko mu byo bigishijwe harimo no kumenya ibikenewe ku isoko.”
Yashimangiye kandi ko u Rwanda rukomeje kugaragaza indangagaciro zo gufasha no gufatanya n’abandi, hatitawe ku nkomoko yabo.
Yagize ati: “Ibi dukora ni bimwe mu byo twatojwe n’Indangagaciro z’Igihugu n’icyerekezo cyashyizwe imbere n’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”
Kamayirese yavuze ko kwakira impunzi atari ukuzicumbikira gusa, ahubwo ko u Rwanda ruziha ubumenyi buzifasha guhanga imirimo.
Minani Richard, mu byishimo byinshi, yavuze ko impamyabushobozi yahawe igiye guhamya umwuga we, kandi yizeye ko izagura imikorere ye.
Ati: “Ubumenyi twungutse buzadufasha kwihangira imirimo no kwiteza imbere. Turashimira cyane Perezida Paul Kagame n’igihugu cy’u Rwanda ku rukundo no kuduha icyizere cy’ubuzima bwiza.”
Tuyisenge Janinne yagaragaje imbamutima ze, avuga ko nk’igitsinagore aya ari amahirwe yo kwerekana ko na bo bashoboye.
Ati: “Nabonye hari bagenzi banjye bakora uyu mwuga kandi bitunze, bituma ngira ishyaka n’icyizere ko nanjye nabikora; bityo mpitamo kugana uyu mwuga aho kunyura mu zindi nzira mbi.”
Abahawe impamyabushobozi bose bahuguwe mu byiciro birimo gukora inkweto, imikandara, imifuka n’ibindi bifite isoko imbere mu gihugu no hanze.








NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
