Ku cyumweru saa 12h50: Impanuka ya kajugujugu yaguye mu mazi y’ikiyaga Tanganyika ku ruhande rwa Congo, yaguyemo umuntu umwe (w’umuzungu), abandi bane bararokoka, (na bo ni abazungu ariko aho bakomoka ntihatangajwe).
Iriya mpanuka yabaye ku wa Gatanu tariki 05 Ukuboza, 2025 mu gace ka Yungu, muri Teritwari ya Fizi.
Samy Kalonji Badibanga, Umuyobozi wa Teritwari ya Fizi yabwiye Radio Okapi ko iriya ndege yari ivuye Uvira yerekeza i Kalemie mu Ntara ya Tanganyika.
Mbere amakuru yavugaga ko iriya ndege na ngenzizayo yari ivuye i Bujumbura, ariko si byo ahubwo yavaga i Uvira.
Samy Kalonji Badibanga avuga ko amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ko iyo ndege yaba yarashwe na AFC/M23 na yo atari yo ko ari ibihuha.
Ku wa Gatandatu 16h58: Amashusho y’abari ahabereye impanuka ya kajugujugu yari yavuye i Bujumbura irimo kuzenguruka ikiyaga cya Tanganyika ikagwamo, baremeza ko hari abantu babiri (bombi bafite uruhu rwera), barokotse iriya mpanuka.
Mbere bari barohoye umwe mu bari muri iriya ndege ariko yamaze gupfa.
Kugeza ubu nta we uzi icyateye iriya mpanuka ya kajugujugu, gusa amakuru avuga ko zari kajugujugu eshatu, zerekezaga mu bice bya Uvira aharimo kubera imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’ingabo zifatanya n’iza Congo, zirimo n’iz’u Burundi.
Inkuru yabanje: Abatabazi bamaze kurohora umupilote wari utwaye kajugujugu yavuye i Burundi, umurambo we bawushyize mu yindi kajugujugu yari kumwe n’iriya.
Kugeza ubu ntawamenye icyahanuye iriya ndege, yaguye muri Tanganyika.
Amakuru avuga ko zavuye i Bujumbura ari kajugujugu eshatu. Gusa muri kariya gace k’imisozi miremire ikikije Uvira hari kubera imirwano njyanamuntu, irimo intwaro ziremereye, aho umutwe wa AFC/M23 abarwanyi bawo bagaragaye bambuka umugezi wa Ruvubu nyuma yo gufata agace ka Luvungi karimo imbaraga nyinshi z’ingabo za leta ya Congo, iz’u Burundi na Wazalendo.
Umwe mu baturage babonye indege y’ubutabazi yo mu bwoko bwa kajugujugu yaguye ku kibuga cy’ahitwa Yungu, yavugaga ko iyo ndege yaje gushaka ngenzi yayo byari kumwe yaguye mu mazi ahagana saa 11h40, ariko batazi icyayihanuye.
Andi mashusho agaragaramo kajugujugu izenguruka hejuru ya Tanganyika, abaturage bakavuga ko iyo byari kumwe yaguye mu mazi.
Bikomeje kuba bibi kurushaho, amashusho yagaragaje ingabo z’u Burundi ziri mu makamyo menshi zerekeza Uvira, ku rundi ruhande AFC/M23 na yo muri ibyo byerekezo yoherejeyo ingabo nyinshi.
Imisozi irebana na Uvira irimo guhanganirwamo, gusa nta we uzi gahunda y’inyeshyamba niba ari ugufata umujyi wa Uvira.
Nyuma y’umwanya munini bashakisha, umupilote wari utwaye iriya kajugujugu yaje kuboneka yapfuye “abaturage baravuga ko ari “Umuzungu”.
Yaba FARDC, u Burundi cyangwa abandi bantu nta we uravuga icyahanuye iriya ndege.
UMUSEKE.RW
