Inkuru nziza i Burasirazuba: Inganda 2 z’amazi zizakura mu bwigunge abaturage 900,000

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Uruganda rwa Sake rwamaze kuzura n'umuyoboro w'amazi urushamikiyeho watangiye guha amazi abaturage

Intara y’Iburasirazuba ifite umwihariko wo kuba ibice bitandukanye byayo byaratuwe vuba, henshi ntibagiraga amazi meza, kandi hagakunda gukara izuba, ariko Guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda, ikomeza gukemura icyo kibazo. Nyuma y’uko huzuye uruganda rw’amazi rwa Sake, izindi nganda ebyiri ziri gusatira umusozo zikazaha amazi abaturage 900,000.

Uruganda rw’amazi rwa Sake ubu rwamaze kuzura, ndetse rwatangiye guha amazi abaturage barenga ibihumbi 340 bo mu mirenge 9 igize Akarere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba.

BIMENYIMANA Robert, Umuvugizi wa WASAC Group, yabwiye UMUSEKE ko Uruganda rwa Sake rwubatse mu Murenge wa Zaza ku nkunga ya African Development Bank (AfDB), rwatangiye kubakwa muri Gashyantare 2023 rusoza muri Gicurasi, 2025.

Rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 11 z’amazi ku munsi.

Uru ruganda rwubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera, ruha amazi abaturage basaga ibihumbi 340 bo mu Mirenge 9 y’AKarere ka Ngoma ari yo Zaza, Karembo, Sake, Jarama, Rukumberi, Kibungo, Kazo, Mugesera, na Remera.

Vuba abo muri Rwamagana na Gatsibo baraba bamwenyura

BIMENYIMANA Robert, Umuvugizi wa WASAC Group akomeza avuga ko hari indi mishinga igamije kongera amazi mu Ntara y’Iburasirazuba hari uruganda rwa Muhazi ruri kubakwa mu Karere ka Gatsibo, ruzaha amazi abaturage barenge ibihumbi 543.

Uru ruganda rwubakwa ku nkegera z’ikiyaga cya Muhazi rwatangiye kubakwa muri Kamena 2023, biteganijwe ko ruzasozwa mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2026 aho ruzaba rutanga amazi angana na metero kibe ibihumbi 12 ku munsi.

Ruzaha amazi Imirenge 8 ari yo Kiramuruzi, Kiziguro, Murambi, Remera na Rugarama muri Gatsibo, ndetse na Rukara, Gahini na Murundi muri Kayonza Kayonza.

Ubu imirimo yo kubaka igeze kuri 90% rukaba na rwo ruri kubakwa ku nkunga ya AfDB.

Urundi ruganda ni urwa Karenge muri Rwamagana ruri kongererwa ubushobozi rukazava kuri metero kibe ibihumbi 12 rutanga uyu munsi, rukagera ku bihumbi 48.

Ruzacyemura ikibazo cy’amazi mu Karere ka Rwamagana, Gasabo na Kicukiro cyane cyane ahantu hakunze kugera amazi macye nka za Muyumbu, Masaka, Gasogi, Nyagasambu, Nyarugunga, Mwurire n’ahandi.

Imirimo yo kubaka igeze kuri 25%, rukaba ruri kubakwa ku nkunga ya Guverinoma ya Hongiriya.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *