Umukinnyi wa Marines FC ukina mu gice cy’ubusatirizi, Ishimwe Kevin, yashyize umucyo ku byavugwaga ku mubano we n’umugore we, Bigirindavyi Christa Bella, byavugwaga ko baba baratandukanye.
Mu minsi ishize, humvikanye amakuru yaciye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko Ishimwe Kevin ukinira Marines FC, yatandukanye na Bigirindavyi Christa Bella usanzwe ari umugore we.
Ni amakuru yaje yemeza ko aba bombi bahisemo gutandukana nyuma y’uko hari ibyo batumvikanyeho. Gusa uyu mukinnyi aganira na UMUSEKE, yemeje ko we n’umugore we, Christa, nta kibazo na kimwe bafitanye ndetse babanye neza.
Ati “Barabeshya. Abo baba babuze ibyo bavuga. Umugore wanjye turi kumwe. Bareke bavuge ibyo bashaka.”
Uretse Ishimwe ushimangira ko nta kibazo na kimwe afitanye n’umugore we, Christa nawe yabihamije ndetse avuga ko mu gihe cyose bamaze babana, nta na rimwe barashwana cyangwa ngo bagirane ikindi kibazo icyo ari cyo cyose.
Ati “Nabanye na Kevin mu Ukwakira 2024. Kugeza n’ubu nta n’ubwo ndibona nashwanye nawe. Nta ni byo nzi.”
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko kuva aba bombi bafata icyemezo cyo kubana nk’umugore n’umugabo, hari abakomeza kugera intorezo urugo rwa bo kugeza magingo aya.
Kevin uri muri Marines FC, yayigiyemo avuye muri Kiyovu Sports yari akiniye umwaka umwe. yaciye kandi mu makipe arimo Rayon Sports, APR FC n’iyahoze yitwa Pipiniere FC ariko ubu yabaye Kamonyi FC.

UMUSEKE.RW
