Nyuma y’amagambo arimo kudaha agaciro ibyo yakoze muri Liverpool, Jamie Carragher yasabye imbabazi Mohamed Salah yayavuzeho.
Mu minsi ishize, benshi banenze amagambo yatangajwe na Jamie Carragher wakiniye Liverpool, nyuma y’uko agaragaje ko rutahizamu, Mohamed Salah atari hejuru y’iyi kipe kandi nta kidasanzwe yayikoreye cyatuma avuga nk’ibyo yavuze.
Ni nyuma y’uko Salah ukomoka mu Misiri, yari amaze igihe gito atangaje ko umubano we n’umutoza wa Liverpool, Arne Slot, utameze neza kubera kutamuha agaciro.
Uyu munya-Misiri, yagaragaje ko umutoza we yamwambuye agaciro yaje asanga afite muri iyi kipe, kugera ubwo ashyirwa ku ntebe y’abasimbura burundu.
Carragher wabaye myugariro wa Liverpool ariko usigaye ari umusesenguzi kuri SKY Sports, yaraje avuga amagambo atarishimiwe na benshi kuri Mo Salah, aho yagaragaza ko uyu munya-Misiri nta kidasanzwe yakoze muri iyi kipe.
Nyuma y’aya magambo, biciye ku mbuga nkoranyambaga, benshi banenze uyu mugabo ndetse bamwe bagaragaza ko atari mu mwanya mwiza wo kuba yaravuze ibi bintu.
Umwe mu bafana yagize ati “Umupira w’amaguru ntugira ukuri kabisa. Kuko biratangaje ukuntu umuntu ufite ibitego byinshi yitsinze kurusha ibyo yatsinze, nta gikombe cya shampiyona agira, ari we ubwira abandi uko batsinda ibitego n’uko batwara igikombe cya shampiyona.”
Umwe mu bakinnye muri shampiyona y’u Bwongereza, John Obi Mikel, yabwiye Jamie Carrager ko adakwiye kuba ari mu bigisha abandi uko kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza bimera kuko we atigeze ayegukana na rimwe.
Ati “Yicaye hariya icyumweru kigatangira ikindi kigashira, abwira ndetse ndetse yigisha abantu uko bwatara Premier League. Kandi nta yo wigeze utwara.”
Undi wababajwe n’ibyo Carragher yavuze kuri Salah, ni umutoza, José Mourinho. Uyu yavuze ko uyu mugabo avuga byinshi kandi nyamara atigeze anaza muri ba myugariro 1000 beza ku Isi mu mateka y’umupira w’amaguru.
Nyuma y’iki gitutu, Jamie yasabye imbabazi Salah ariko amwibutsa ko amukunda nk’uko akunda Liverpool.
Yagize ati “Mo, umbabarire niba nakurakaje. Ngukunda nk’uko nkunda Liverpool. Ariko ujye witwararika hanze y’ikibuga.”
Nyuma y’aya magambo ya Carragher, ntacyo Mo Salah arayavugaho, cyane ko ari no kwitegura kuza mu ikipe y’Igihugu izahita yerekeza muri Maroc gukina Igikombe cya Afurika kizatangira tariki ya 21 Ukuboza 2025.






UMUSEKE.RW
