Kagame yakiriye abayobozi bakomeye ku Isi mu bucuruzi, Jack Ma, na Jerry Yang

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Perezida Paul Kagame ari kumwe na Jack Ma, (iburyo) washinze ikigo cya Alibaba Group, na Jerry Yang, (ibumoso) wafatanyije n'abandi gushinga Yahoo

Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi bakomeye ku Isi mu bucuruzi, Jack Ma, washinze ikigo cya Alibaba Group, na Jerry Yang, wafatanyije n’abandi gushinga Yahoo. Aba bombi bari i Kigali mu bikorwa bigamije guteza imbere Africa

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye aba bayobozi n’abandi bari kumwe na bo bakaba baganiriye ibijyanye n’ubufatanye mu guhanga imirimo, no guhanga ibishya.

Jack Ma na Jerry Yang bari i Kigali muri gahunda yiswe Africa’s Business Heroes (ABH), aho ikigo Alibaba cyayitangije mu rwego rwo gufasha guhanga ba rwiyemezamirimo no guhanga imirimo muri Africa.

Iki gikorwa kiba ku nshuro ya 7 uyu munsi nibwo hamenyekana ba rwiyemezamirimo 10 bafite ibitekerezo byiza bakazagabana inguzanyo (Grant) ifite agaciro ka miliyoni 1,5 y’amadolari ya America (USD).

Jack Ma ni umwe mu baherwe bagashize ku Isi, atunze arenga miliyari 27.2 mu madolari ya America. Naho Jerry Yang atunze arenga miliyari 3.1 mu madolari ya America.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi