Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi bahize gusigasira Umuco Nyarwanda Umukoloni yari yaraciye.
Uyu muhigo biyemeje kuwugeraho muri gahunda y’Itorero ry’Umudugudu ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 17/12/2025.
Ni gahunda yagarutse ku mikino gakondo ijyanye n’ibisakuzo, kuvuga amazina y’Inka n’igisoro byose birebana n’Umuco Nyarwanda Umukoloni yari yarimye umwanya.
Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Itorero n’Ubukangurambaga mu Karere ka Kamonyi, Mukagihana Epiphanie, avuga ko Umukuru w’Igihugu Paul Kagame agarura Itorero yibukije abanyarwanda ko nta rindi shuri wabona ryigisha umuturage kutaba umujura cyangwa kudakora ikibi uretse Itorero.
Ati: ”Itorero ry’Umudugudu riba buri wa kabiri w’icyumweru cya gatatu cya buri kwezi, ni urubuga abatuye Umudugudu bahuriramo bakaganira ku ndangagaciro na kirazira.”
Yongeraho ko muri ibyo biganiro kandi bafata umwanya wo kwikemurira ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo.
Ati: ”Ibi biganiro kandi bihabwa Intore ku rugerero rw’Inkomezabigwi mu kuzifasha kwigira no kwihangira imirimo.”
Umukuru w’Umudugudu wa Ruramba, Akagari ka Masaka, Muvunyi Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko abakiri bato bashimishijwe no kubona abasaza n’abakecuru bagaragariza urubyiruko umuco Nyarwanda n’indangagaciro ziwugize kuko abenshi babikoraga nk’ibintu bisanzwe.
Ati: ”Akarusho nuko Urubyiruko rutozwa gukura amasomo mu mateka yaranze u Rwanda mu gihe cy’abakoloni, byagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakirinda ko ibi bitakwiriye kongera kubaho ukundi.”
Muri iyi gahunda, hifashishijwe Ibiganiro byateguwe na MINUBUMWE, hanakirwa ibibazo by’abaturage.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.
