Abapolisi 230 bo mu Mutwe udasanzwe mu Gipolisi cya Kenya bageze muri Haiti mu butumwa bwo kugarura amahoro n’ituze muri icyo Gihugu cyo mu birwa bya Caraïbes.
Aba Bapolisi bageze ku kibuga cy’indege mu murwa Mukuru Port-au-Prince ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025, babisikina n’abandi 100 ba Kenya bari basubiye iwabo.
Aba Bapolisi 230 babarizwa mu mutwe udasanzwe bakiriwe na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Haiti, Laurent Saint-Cyr, washimiye Perezida William Ruto wa Kenya, ku muhate we ngo Haiti ibone amahoro.
Kuva muri Kamena 2024, Kenya yatangiye kohereza Abapolisi muri Haiti ngo bafashe inzego z’umutekano muri icyo Gihugu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yakiyigoje ikaba igenzura 90% by’Umurwa Mukuru Port-au-Prince.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko aya mabandi yica, agashimuta ndetse agafata no ku ngufu, aho wishe abantu bakabakaba 6000 mu 2024.
Ibintu babyaye bibibi cyane ubwo mu 2021, Perezida Jovenel Moise wayoboraga Haiti yiciwe mu rugo arashwe.
Amahanga yatangiye kohereza ingabo n’abapolisi muri icyo Gihugu mu butumwa bwari bwiswe ‘Multinational Security Support (MSS) bwatangiye mu 2023, ku ntego yi guhangana n’udutsiko dutandukanye tw’amabandi n’abitwaje intwaro twayogoje icyo Gihugu kuva mu 2018.
Kenya yabaye igihugu cyoherejeyo benshi bakabakaba 900.
Umuryango W’Abibumbye uherutse guhindura izina ry’ubwo butumwa ibwita ‘Gang Suppression Force’ ndetse ikavuga ko bukenewemo abo mu nzego z’umutekano 5500 ngo bagarure ituze muru Haiti.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
