Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryagaragaje ko hakenewe ko gutwara abantu mu buryo rusange mu Mujyi wa Kigali byanozwa kugira ngo abantu benshi babwibonemo, ibizagabanya imodoka zigira uruhare mu kwanduza umwuka.
Ikigo cy’Abasuwisi cya IQAir gikoresha ikoranabuhanga mu kugenzura uko umwuka abantu bahumeka wanduye mu bice bitandukanye by’Isi, kigeze kugaragaza ko ibipimo by’umwuka wanduye muri Kigali byikubye inshuro 11.8 ugereranyije n’ibyo OMS isaba.
Ahanini ibinyabiziga bigashyirwa mu majwi iyo bibaye byinshi, ndetse hagatangwa inama z’uko abantu bakwiriye gukoresha imodoka rusange, mu rwego rwo kugabanya imodoka zisohora umwaka uhumanye.
Mu Nteko rusange y’Ishyaka rya Green Party yabaye ku wa 20 Ukuboza 2024, abarwanashyaka b’iri shyaka bagaragaje ko kimwe mu byatuma Umujyi wa Kigali ugira umwuka mwiza ari ukugabanya ibinyabiziga biwugendamo.
Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka, Hon. Jean Claude Ntezimana, akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yavuze ko hari byinshi Leta yakoze mu kugabanya imyuka ihumanye birimo ko ubu ibinyabiziga bisigaye bipimisha imyuka bisohora, ko hakenewe no kongera imbaraga mu guteza imbere ubwikorezi rusange.
Ati “Dukeneye kongera imbaraga mu gutunganya no guteza imbere ubwikorezi rusange. Niba bisi imwe itwaye abagenzi 52, bivuze ko imodoka 52 zigabanutse mu muhanda, bityo imyotsi yakagiye kwanduza ikirere ikaba iraganutse.”
Yongeyeho ko ubwikorezi rusange bunoze bugomba kuba bushingiye ku gihe, busukuye, bwizewe kandi bukagira serivisi zigezweho zirimo murandasi, ku buryo bwakwitabirwa na bose, harimo n’abayobozi.
Ati “Iyo dushyizeho uburyo bwiza bw’ubwikorezi rusange bukwiriye bose, abantu ntibiba ngombwa ko babushishikarizwa, barabwiyambaza ubwabo. Abenshi bakoresha imodoka zabo bwite kugira ngo bagere ku kazi ku gihe no kwirinda impanuka zishobora guterwa no gukoresha moto.”
Hon. Ntezimana yasobanuye ko kubura ubwikorezi rusange bunoze ari imwe mu mpamvu zituma abantu benshi bifite bakoresha imodoka zabo bwite bajya ku kazi, mu gihe izo modoka zashoboraga gukoreshwa mu ngendo z’imiryango cyangwa mu biruhuko.

Komiseri muri Green Party ushinzwe ibidukikije, Jacqueline Uwera, yasabye abarwanashyaka gushishikarira gukoresha bisi rusange kugira ngo batange umusanzu mu kurinda ikirere.
Yagize “Iyo dukoresheje bisi tugabanya umwanda mwinshi uva mu rwego rw’ubwikorezi. Nimucike ku modoka zanyu bwite, mukoreshe bisi.”
Yagaragaje ibibazo byugarije ibidukikije mu baturage, birimo gutema amashyamba, guta imyanda aho idakwiye asaba abanyamuryango gufata iya mbere mu kubikumira no kubirwanya.
Yagize ati: “Tangirira mu muryango wawe utandukanya imyanda, ubyigishe abaturanyi, ugeze no ku rwego rw’umudugudu n’Akagari. Mujye mutanga ibitekerezo n’ibibazo ku bayobozi kugira ngo hafatwe ingamba, kandi mwitabire ibikorwa by’isuku n’Umuganda.”
Yabasabye kandi kuba urugero rwiza mu baturage, bakaba umuhuza hagati y’abaturage n’ubuyobozi mu kugaragaza ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.
Kuva muri Gashyantare 2025, Green Party yatangije ibikorwa bitandukanye bikomatanyije amahugurwa n’igikorwa cy’amatora yo kuzuza inzego z’ishyaka ku rwego rw’Akarere.
Ni ibikorwa byazengurutse uturere twose bikaba bizasorezwa mu Karere ka Nyamagabe.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
