Kirehe: Kuhira imyaka bakoresheje imirasire y’izuba byazamuye umusaruro

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Umwe mu bahinzi ageza amazi mu murima we

Mu cyanya Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe n’abahinzi bavuga ko buhira imyaka hifashishijwe imirasire y’izuba, byazamuye umusaruro babona ku buso, ni ikibaya kinini gihuza Umurenge wa Musaza n’uwa Kigarama.

Ni ikibaya gikora kandi ku gishanga cy’Uruzi rw’Akagera kuhira imyaka bikorerwa muri icyo kibaya, ndetse n’igasozi  kuko abahinzi buhira bakageza no ku myaka iri mu mpinga y’umusozi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe na bamwe mu bahinzi babivuze ubwo hasurwaga imishinga ikorera muri REMA igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bruno Rangira avuga ko ari aka Karere gakunze kurangwamo n’izuba ryinshi rigatera amapfa, akavuga ko mu byanya byuhirwa hamaze gutunganywa hegitari 120 buhira bakoresheje imirasire y’izuba mu rwego rwo  kuzamura umusaruro w’abaturage bikabafasha guhinga ibihembwe bitandukanye batitaye ku kuba izuba ryavuye.

Ati: ”Mbere wasangaga abahinzi basarura toni 2,5 kuri hegitari aho kuhira biziye barasarura toni 5, cyangwa 6 z’ibigori kuri hegitari.”

Murekezi Jean Marie umwe muri aba bahinzi avuga ko mbere y’uko begerezwa ubu buryo bwo kuhira ku gasozi no mu bishanga, abaturage bahoranaga inzara, akavuga ko ubu basigaye bihaza mu biribwa bakagira n’ibyo basagurira amasoko.

Ati: ”Abahinga muri iki kibaya barya kabiri ku munsi mu gihe  twaryaga rimwe ku munsi.”

Umuhuzabikorwa w’Umushinga LDCF ya 3 mu Karere ka Kirehe na Gakenke, akaba n’Umukozi wa REMA,  Sindayigaya Charles avuga ko uyu  mushinga utangira wahereye kuri hegitari 20 zigenda ziyongera ku buryo mu myaka ibiri uyu mushinga umaze utangiye, kuhira byavuye kuri  hegitari 20 bikaba bigeze kuri hegitari 120.

Ati: ”Twasanze izuba muri aka gace rishobora kuba igisubizo ku bahinzi aho kuba ikibazo twifashisha imirasire.”

Sindayigaya avuga ko abahinzi bahinga ibihembwe byose bitatu, kandi bakabibonamo umusaruro uhagije.

Muri aka Karere ka Kirehe hari undi mushinga ukorera mu Murenge wa Gatore ugamije gutuza abaturage kuko wubakiye 75, no gusubiranya ibyanya byangijwe n’isuri haterwa amashyamba hagakorwa n’amaterasi y’indinganire.

Uyu mushinga mu Karere ka Kirehe n’aka Gakenke uzarangira mu mwaka wa 2028 utwaye miliyoni 8 y’amadolari y’Amerika.

Mu yindi mirima y’abahinzi ahadakoreshwa ubwo buryo bwo kuhira, imyaka yabo yatangiye kuma.

Umwe mu bahinzi bafite ubutaka bwuhirwa hakoreshejwe imirasire y’izuba
Meya w’Akarere ka Kirehe ka Kirehe Bruno Murangira
Sindayigaya Charles Umuhuzabikorwa w’Umushinga LCDF mu Karere ka Kirehe na Gakenke

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/ Kirehe

Yisangize abandi