Kitoko yatanze ibyishimo mu gitaramo cya Davido

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wari umaze imyaka myinshi aba mu Bwongereza ni umwe mu bahanzi bari batanze ibyishimo bidacagase mu gitaramo Davido yakoreye i Kigali.

Davido uri mu bakomeye mu muziki wa Afurika yakoreye igitaramo cy’amateka muri BK Arena, cyaranzwe n’ubwitabire buri hejuru.

Ubwo yari ahamagawe ku rubyiniro, abakunzi ba Kitoko bagaragaje ko bari bamukumbuye cyane, nawe ntiyatinzamo atangira kubaririmbira indirimbo ze zakunzwe cyane.

Iki nicyo gitaramo cya mbere Kitoko agaragayemo kuva yafata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda.

Uyu muhanzi yarushijeho gutanga ibyishimo muri BK Arena ubwo yari ageze ku ndirimbo ‘Thank You Kagame’ yakoreye Umukuru w’Igihugu. N’abari bicaye bahagurutse batangira kuyibyina.

Kitoko Bibarwa, umuhanzi wamamaye cyane mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda, yagarutse i Kigali ku wa 9 Ugushyingo 2025 avuye mu Bwongereza aho yari amaze imyaka 12 atuye.

Yavuze ko yagarutse mu Rwanda kuko hari ubuzima, nubwo abantu benshi bumva ko hanze haruta mu Rwanda.

Ati: “Kuba nje hano, nzi ibinzanye. Tujya hanze gushaka ubumenyi kugira ngo tuze tubukoreshe hano.”

Yashimangiye ko aje kuba mu Rwanda, ko ntacyo yibagiriwe mu mahanga; yungamo ko azajya ajyayo nk’abandi bose, ariko icyemezo ari ntakuka.

Jean d’Amour Kamayirese, Umuyobozi wa Rwanda Leather Association, inshuti ya Kitoko akaba ari we bivugwa ko azareberera inyungu z’uyu muhanzi, mu gitaramo cya Davido, yakurikiranaga akantu ku kandi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi