Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangije ku mugaragaro gahunda yo kwandika abavuzi b’amatungo hifashishijwe ikoranabuhanga, ku buryo batazongera gusiragira mu Mujyi wa Kigali.
Ni gahunda yiswe ‘AMIS Veterinary Licensing Module’ yatangirijwe mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza 2025.
Yatangirijwe rimwe na gahunda ya ‘Veterinary Sanitary Mandate’ (VSM), igamije guteza imbere imikoranire hagati y’inzego z’ubworozi, abavuzi b’amatungo bigenga n’aborozi.
Umuvuzi w’amatungo wujuje ibisabwa byamusabaga gutonda umurongo ku cyicaro cy’Urwego rw’Abaganga b’Amatungo mu Rwanda (RCVD) kugira ngo abone icyemezo kimwemerera gukora uyu mwuga mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ibi byagiraga ingaruka ku mikorere yabo, ndetse bikabatera ibihombo byaterwaga n’amafaranga batangaga ku ngendo no ku mwanya bakoreshaga basiragira mu mayira.
Ndacyayisenga Jean D’Amour wo mu Karere ka Nyamagabe yabwiye UMUSEKE ko iyi gahunda nshya yo guhabwa ibyo byemezo hifashishijwe ikoranabuhanga izabafasha kunoza serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo.
Ati:“Zari imbogamizi nyinshi. Kuva Nyamagabe ujya Kigali ni kure, ariko aho iyi system ya AMIS iziye, nzajya mbikora ntavuye mu rugo kandi nsinte akazi. Igihe najyaga i Kigali, umworozi iyo yanshakaga ntiyambonaga.”
Uwamariya Angelique wo mu Karere ka Nyanza avuga ko, usibye guhabwa uruhushya rw’akazi, uyu muyoboro uzabafasha kubona amakuru yizewe kandi mu gihe gito.
Ati:” Uzajya uba wicaye iwawe muri salon, ufungure telefone yawe cyangwa mudasobwa, winjire muri system usabe icyangombwa. Uwo mwanya wafataga ujya i Kigali uzakora indi mirimo.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Kamana Olivier, yasabye abavuzi b’amatungo bose kwitabira iyi gahunda, bagahabwa icyemezo kibemerera gukora nk’abavuzi b’amatungo b’umwuga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yavuze ko gushakira ibi byangombwa i Kigali byagiraga ingaruka ku buvuzi bw’amatungo, kuko rimwe na rimwe hari ababuraga aba veterineri babifitiye ubushobozi bagahitamo kuvura mu buryo bwa gakondo, bikabatera ibihombo.
Ati:“Ubu si ngombwa ko umu veterineri ajya kwiyandikisha akaza i Kigali; harimo urwo rugendo, harimo umwanya munini bitwara. Ibyo byose bizajya bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, icyangombwa cye gisohoke.”
Yashimangiye ko izi gahunda zombi zatangijwe zizafasha mu kubaka imiyoborere myiza, gutuma serivisi zongera ireme, no korohereza aborozi kubona ubufasha bwihuse mu kurinda amatungo yabo no kongera umusaruro.
Ati:“Urinze ubuzima bw’itungo, aba arinze ubuzima bw’abantu, kuko byagaragaye ko 70% by’indwara z’abantu ziba zakomotse ku matungo.”
Imibare ya vuba igaragaza ko mu Rwanda hari aba veterineri b’umwuga bagera ku 6.220, harimo aba Dogiteri Veterineri 660, impuguke mu bworozi 320, n’abatekinisiye 5.240.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko mu Rwanda aba veterineri bemewe, 88% ari abikorera ku giti cyabo, mu gihe 12% ari bo bakorera Leta n’imishinga iyishamikiyeho.




NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Nyamasheke
